Isoko ry’amatungo ryubatswe mu murenge wa Nyabirasi hagamijwe gufasha aborozi bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rutsiro, rikuzura ritwaye akayabo ka Miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri ubu ngo imyaka 10 irihiritse ridakoreshwa.
Iri soko abaturage bahamya ko ryakorewemo umunsi umwe gusa nyuma yo kuzura ritakajweho akayabo, ngo ryaje guta agaciro kuko kubera kudakorerwamo, ibirigize abajura bagiye bibamo bike bishoboka nk’ibyuma, kuri ubu ngo rikaba rirangwamo umwanda ukabije wiganje ahari haragizwe ubwiherero.
Nyiramana Seraphine umwe mu baganiye n’Itangazamakuru agira ati, “Iri soko rimaze imyaka 10 ridakoreshwa kandi ryaratakajweho akayabo! Ryubatswe bateganya ko ryajya ricururizwamo Inka, rikorohereza aborozi bafite inka muri Gishwati bagorwaga no kuzigeza mu isoko rya Kabari na Mahoko mu karere ka Rubavu, ariko rikimara kubakwa ryacururijwemo nk’umunsi umwe gusa, abarikoreragamo barahomba kuko nta Muhanda wageraga inaha, imodoka zazaga gupakira inka zigahera mu nzira.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nsanzamahoro Jean Baptiste ugira ati, “Iri soko ryubakiwe korohereza abacuruza inka n’aborozi bifuzaga kugurisha inka. Ryaje guhagarara, none kuri ubu igikorerwamo ni ugukingiriramo inka no gukoreramo inama! Turasaba Ubuyobozi kutuvuganira iri soko rikongera rigakora icyo ryubakiwe kuburyo ukeneye itungo yajya aribonera hafi, kuko rikomeje kwangirika, ariko ritunganyijwe ryanarindirwa umutekano.”
- Advertisement -
- Musanze : Abaturage bahangayikishijwe n’urugomo rw’ababatega, bakabatemagura utishwe bakamugira intere
- Burera : Bahisemo gucana amapoto nyuma yo kunanizwa n’icyahoze ari EWSA
- Huye : Abahinzi b’inyanya barataka igihombo baterwa no kuziburira isoko
Nsanzimana akomeza avuga ko iyo hatabaho icyuho cy’Ubuyobozi iri soko riba ryarakomeje gukoreshwa icyo ryubakiwe, kuko n’umuhanda wagoraga abaza gupakira inka zaguzwe watunganyijwe, ariko ryo rikaba ritarigeze ryibukwa.
Singirankabo Emmanuel, utuye mu kagari ka Terimbere akaba n’umwe mu bubatse kuri iri soko, agira ati, “Iri soko njyewe nanaryubatseho, kuko naherezaga abafundi. Kuba ridakora rero mbibona nk’igihombo ku baturage na Leta kuko ryari ridufitiye akamaro ko kuba uwakeneraga agatungo yarakaboneraga hafi. Abayobozi rwose bakore ibishoboka byose ryongere rikore kuko uyu ni umutungo w’abaturage n’igihugu uri gupfa ubusa.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi Niyodusenga Jules, mu kiganiro n’itangazamakuru yemeza ko iri soko ritazongera kubaho, kuko amasoko abakikije yatumye iryabo ritabasha gukora bakaba barateganyije kuhagira agakiriro.
Ati, “Iri soko ryubatswe ari iryo gucururizamo inka, haza kubamo imbogamizi iturutse ku masoko adukikije yo mutundi turere acururizwamo inka, atuma iryacu ridakora. Kuri ubu icyatekerejweho ni ugushaka uko ubu butaka bwabyazwa umusaruro, abaturage bemeza ko hashyirwamo agakiriro, ndetse n’akarere karabitwemereye, kadusaba kubigerageza tukareba niba ako gakiriro gashobora kuhaba koko.”
Niyodusenga akomeza avuga ko mu kugerageza agakiriro hamaze kugeramo abagera kuri batatu, barimo usudira, n’abandi babiri bakora ububaji, bakaba bakomeje gukangurira abaturage kuza muri aka gakiriro, kugira ngo nibamara kubona abagakoreramo bazasabe akarere kaze kabubakire, ariko kazi neza ko hari abazakoreramo.
Ku kibazo cy’umwanda urangwa aha hahoze isoko, Niyodusenga avuga ko baraza kubikurikirana, kuko aba baturage batatu bakoreramo nk’Agakiriro bari bumvikanye ko aribo bagomba gukurikirana isuku y’aka gakiriro, mu gihe ibisaba imbaraga nyinshi Umurenge ariwo wazajya ubigiramo uruhare.
Ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta mu bigo bitandukanye, ni kenshi bikunze kugarukwaho n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta iyo ari kumurikira abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’imikoreshereze yawo, ndetse hakanafatwa umwanzuro w’uko bamwe bakurikiranwa n’Inkiko kugira ngo baryozwe amakosa bakoze mu gusesaguza igihugu no kunyereza umutungo wacyo.