Abaturage bubakiwe amazu, bo mu miryango itishoboye yo mu karere ka Rutsiro, bahangayikishijwe no kubona akomeza kwangirika umusubirizo, bikabatera kwibaza ku maherezo n’imibereho y’urubyaro rwabo.
Aya mazu yubakiwe abatishoboye, aherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Ruhango, mu kagari ka Gihira, umudugudu wa Bitenga.
Mu kiganiro aba baturage bagiranye n’Ikinyamakuru UMURENGEZI bavuga ko bahangayikishijwe no kubona amazu bubakiwe arushaho kwangirika, kandi nta bushobozi bafite bwo kongera kuyasana no gusimbuza bimwe mu bikoresho byari byarashyizweho, ariko kuri ubu byamaze kwangirika.
Nyirarukundo Mafirida umwe mu baturage batishoboye bahawe inzu, avuga ko ahangayikishijwe bikomeye n’ubuzima abayemo bw’ubukene, ngo hakwiyongeraho ko n’inzu yahawe ishaje, bikamubera umutwaro uremereye.
- Advertisement -
Ati: “Iyo mbonye bukeye ubwabyo nshima Imana njye n’urubyaro rwanjye, kubera ko imibereho itatworoheye. Kwiyongeraho ikibazo cy’inzu iri kwangirika rero kandi nta bushobozi bwo kuyisana mfite cyangwa wenda ngo nsimbuze bimwe mu bikoresho biyigize, ni ikindi kibazo. Ubuyobozi budufashe ibi byiza twahawe n’umubyeyi Kagame Paul wankijije gusembera bye gukomeza kwangirika.”
Akomeza agira ati: “Ubu icyo nasaba abayobozi bafite mu nshingano imibereho myiza y’Umunyarwanda, ni uko bajya batugeraho natwe bakatumenya nk’uko Perezida abyifuza. Nk’ubu dore inzu nta mireko igihari, nta matiyo ajyana amazi mu bigega bigihari n’ibindi, byose byamaze kwangirika.”
- Rutsiro: Ubuyobozi buritana ba mwana ku kibazo cy’umuhanda umaze imyaka 2 udacaniye
- Rutsiro: Aratabariza abana be bagiye kwicwa n’inzara
- Rutsiro : Isoko ryatwaye asaga Miliyoni 20 rimaze imyaka 10 ridakoreshwa
Ibi kandi nibyo bishimangirwa na Uwamahoro Diane utuye mu mudugudu wa Bitenga, akaba n’umuturanyi wa bamwe mu baturage batishoboye bubakiwe n’ubuyobozi, yahamirije itangazamakuru ko amazu yatashwe yuzuye, yarashyizweho n’ibigega bifata amazi, byose bikaba byaramaze kwangirika.
Ati: “Abaturanyi bacu nta bushobozi bafite bwo gusana ahangiritse no kugura amatiyo n’imireko bijyana amazi mu bigega, kuko no kwibonera amafunguro birabagora. Ariya mazu mubona bayahawe yuzuye, ariho buri kimwe cyose, ariko kugeza magingo aya, ibigega byarangiritse, amatiyo na yo ni uko, n’imireko yari yarashyizweho nta yo igihari. Igihangayikishije buri umwe wese, ni ubuzima bw’abana babo birirwa burira ibigega babishakamo amazi abandi babikiniraho.”
Izi nzu zikomeje kwangirika umunsi ku wundi
Havugimana Etienne, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro ushinzwe Ubukungu avuga ko hari itsinda ryashyizweho n’akarere, rihabwa inshingano zo gushaka amazu yose yubakiwe abatishoboye, akenewe kuvugururwa.
Agira ati, “Hirya no hino mu karere, hari amazu yubakiwe abatishoboye, amwe muri yo ashobora kuba yarangiritse akeneye kuvugururwa, andi na yo yarashaje agomba gusenywa akongera kubakwa. Ni muri urwo rwego, akarere kashyizeho itsinda ryahawe inshingano zo gushaka inzu zubakiwe abatishoboye zangiritse, n’imirimo ishobora kuzikorwaho. Ibizava muri raparo rizadushyikiriza, ni byo tuzashingiraho duhuza n’ingengo y’imari twabigeneye, dukore ibibabaje kuruta ibindi, kuko birashoboka ko ingengo y’imari itabikora byose icyarimwe.”
Imwe mu nkingi eshatu Leta y’u Rwanda yubakiyeho muri Politiki yayo, ni imibereho myiza y’abaturage. Mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi, Guverinoma yubakira abatishoboye, ikabaha ubwishingizi mu kwivuza, uburezi kuri bose, byiyongeraho inkunga y’ingoboka na VUP bibafasha kwikura mu bukene, mu rwego rwo guharanira umuryango ubayeho neza kandi ushoboye, binyuze mu muryango utekanye.
Impungenge ni zose ku bana babo birirwa bakinira kuri ibi bigega
Kubona amazi kuri bamwe bibasaba kurira ibigega