Nyuma hafi y’ukwezi agiriye ikibazo mu mukino w’umunsi wa 22 Rayon Sports yakinnyemo na Musanze, Rudasingwa Prince yasubukuye imyitozo.
Ubwo hari mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 wakinwe ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 aho Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC saa 18h00’ kuri Kigali Pelé Stadium, umukino warangiye ari 1 cya Musanze FC ku busa bwa Rayon Sports.
Umukino ubwo wari ugeze ku munota wa 88, Rayon Sports irimo irwana no kwishyura ni bwo habayeho iyi mpanuka, bateye umupira mu kirere maze Muhire Anicet wa Musanze FC azamuka mu kirere ahura na Rudasingwa Prince na we wari wazamutse bashaka gukina uyu mupira n’umutwe, maze bakubitana imitwe. Bombi bahise bikubita hasi bamera nk’abataye ubwenge maze abakinnyi bagenzi ba bo baba ari bo batabaza.
- Advertisement -
Yahise yihutanwa kwa muganga basanga yagize ikibazo mu mutwe aho bahayeho kunyeganyega ku bwonko, abaganga bakomeje kumukurikirana akaba yarakize ubu ameze neza.
Yasubukuye imyitozo ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 18 Werurwe 2024 aho yakoranye n’abandi mu Nzove bitegura umunsi wa 25 wa shampiyona uzakinwa mu mpera z’uku kwezi.