Abaturage n’abacuruzi bakora ibikorwa bitandukanye mu karere ka Rubavu bakomeje guterwa ubwoba n’ubwiyongere bw’imitingito iri guterwa n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ndetse amwe mu mazu yaba ayo batuyemo, bakoreramo, n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye, bikaba bikomeje kwangirika.
Aba baturage batangiye no kuva mu byabo bagahunga, bavuga ko batewe ubwoba n’ibyo bari kubona, bakibaza ibiri buze gukurikiraho uko amasaha yicuma, cyane ko ngo biri kugenda bifata indi ntera, mu gihe bo batekerezaga ko biri biri buze kurangira nyuma y’uko iki kirunga ari nacyo ntandaro yabyo cyahagaritse kuruka.
Izabiriza Placidia umubyeyi w’abana batatu, utuye mu mudugugu w’umurava, akagari ka Kivumu, umurenge wa Gisenyi, avuga ko inzu ye yamaze kwiyatura, nyuma y’umutingito waje ku munsi w’ejo hashije kuwa mbere, ugakora umurongo munini bivugwa ko waturutse mu kiyaga cya Kivu.
Ati, ”Dufite ubwoba, ubu twatangiye no guhambira ibintu ngo tuve hano, kuko turabona byakomeye. Nta cyerekezo dufite ni uguhunga gusa ubwo wenda turaza kubona icyerekezo nyuma. Leta idufashije niyo yaduha icyerekezo kuko twe turabona byaturenze, kuko uko amasaha akomeza kugenda akura niko birushaho gukomera.”
- Advertisement -
Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Muhawenimana Evariste, Umucungamutungo mu kigo cya UCGH (Umucyo Christian Guest House) uvuga ko inzira yavuye mu kivu ikazamuka yanyuze mu kigo mo hagati, ikangiza inzu ndetse n’inkuta zikikije ikigo cyabo.
Ati, ”Hari inzu byanyuzemo, nubwo itari yagera hasi, ariko biragaragara ko ariyo maherezo, kuko uko umutingito uza, niko nayo ikomeza kugenda yangirika. Iyo nzira yayibaruye, ndetse iinahuranya n’inzu yose, inkuta zizengurutse zose zagiye hasi, kuko byananyuze mu kigo twegeranye. Ibikoresho byose twabikuyemo mu rwego rwo kwirinda ko byangirika. Haracyari kare rero kuvuga ngo biragenda gute, kuko tutamenya uko biza kugenda, gusa twasabwe ko abegereye aho hangiritse nko muri metero ijana, baba bimutse kugira ngo hirindwe ingaruka zaza gukurikiraho.”
Akomeza agira ati, ”Ikigaragara ni uko tuzatangira bundi bushya, kuko uko inzu yangiritse, si iyo gusanwa ni ugusenya tugatangira bundi bushya. Turasaba ko hagize ubufasha buboneka twafashwa kuko birakomeye.”
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga kuri iki kibazo ndetse n’icyo buteganya gukora mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ubutabazi bw’ibanze aho biri ngombwa ntibyadukundira, gusa turacyagerageza kuvugisha inzego bireba, nitugira andi makuru tumenya turayabagezaho.
Hamaze kwangirika ibikorwa remezo bitandukanye birimo n’umuhanda wa Kaburimbo
Inyubako za UCGH zangijwe n’uyu muhora bivugwa ko waturutse mu Kivu
Abanyeshuri bari kwigira hanze mu rwego rwo kwirinda ko ishuri ryabagwaho
Ahantu hose uyu muhora wanyuze wahangijje bikomeye
Hari abatangiye kwimura ibikoresho no guhunga