UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
Hashize 22 hours
Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
Hashize 3 days
Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
Hashize 1 week
Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
Hashize 2 weeks
Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
Hashize 2 weeks
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Rubavu : Abaturage barinubira ibibazo bya Ruswa ikomeje kumunga imyubakire
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
ImiberehoUbukungu

Rubavu : Abaturage barinubira ibibazo bya Ruswa ikomeje kumunga imyubakire

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 09/12/2021 saa 2:54 PM

Abaturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, barinubira abayobozi bashinzwe imiturire (Land officers) babashyiraho amananiza mu kubaha ibyangombwa byo kubaka, kugira ngo babone aho bahera babasaba ruswa mbere yo kubihabwa cyangwa babone uko bubaka ntabyo bahawe.

Bumwe mu buryo bukoreshwa n’aba bayobozi mu kwaka ruswa nk’uko bigarukwaho n’aba baturage, ngo ni ukwifashisha inzego z’ibanze zitandukanye zigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, DASSO ndetse n’abakuru b’imidugudu, bagakora akazi ko kubahuza n’inzego zishinzwe imiturire ku murenge (Land officer).

Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyageraga muri aka karere, abaturage bakibwiye ko babangiye gukatirwa ibibanza, kuko ngo iyo ubisabye unanizwa kugira ngo wubake nta cyangombwa, ubundi babone aho baguhera.

Bati, “Umurima umwe usanga urimo ibibanza bitandatu by’abantu batandukanye bagiye bagura igice kimwe n’undi ikindi, ariko byose bibumbiye mu kibanza kimwe, bigasaba ko bagana abayobozi ngo babafashe kubaha ibyangobwa bya buri gice, ariko ntibikorwe. Noneho iyo utegereje ukarambirwa kandi ukeneye kubaka ugana ubuyobozi aho kugufasha bakakwaka ruswa.

- Advertisement -

Ikitubabaje ni uko bayigusaba bakaguha iminsi itatu yo kuba wujuje inzu, maze mu gihe ukirangiza kubaka urwicariro rw’inzu (Fondation) bakaguhagarika, wagera no mu gisenge bakagaruka bakagusaba indi ruswa, wayibima bakagusenyera.”

Mutuyimana Agnes avuga ko iyo ushaka kubaka bisaba guteganya ruswa umuyobozi yakugeraho ukamumenya. Ati, “Mbere yo kubaka ushaka ibikoresho byose uzakenera ubundi ukikoza mu buyobozi gushaka icyangobwa, noneho bakakikwima maze ukavugana nabo kubaka nta byangobwa, baguha iminsi itatu. Muri icyo gihe baguhaye iyo utayujuje baraguhagarika kugira ngo ubahe andi. Urugero, urareba iriya inzu igeze mu isakaro? Nyirayo yatanze ruswa bagaruka kumwaka indi, ayibimye baramuhagarika, ubu ntashobora kwibesha ngo agire icyo yongera gukora atabageraho.”

Imwe mu nyubako zahagaritswe biturutse ku kuba nyirayo yaranze kongera gutanga ruswa

Undi muturage nawe utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yavuze ko yasabwe ruswa na Land officer, DASSO, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, ndetse n’umukuru w’umudugu. Agira ati, “Ubwo nari ndi kubaka, nahaye ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) Umukuru w’umudugu, DASSO n’umuyobozi w’akagari mbaha andi, ndetse n’umukozi ushinzwe imiturire ku murenge muha andi, yose hamwe yageze mu bihumbi magana ane (400,000 Frw). Ikimbabaje ni uburyo uyatanga bakaguhagarika ngo ubongere andi, wayabima bakaguhagarika cyangwa bakagusenyera n’ibyo wakoze byose bakabikuraho birengagije amafaranga wabahaye.”

UMURENGEZI.COM wifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga kuri iki kibazo ndetse n’igiteganywa gukorwa, hagamijwe kugikemura no guhashya iri yakwa n’itangwa rya ruswa mu myubakire, maze umuyobozi w’aka karere Bwana Habyarimana Gilbert ntiyitaba Telefone ye ngendanwa, n’ubutumwa bugufi twamwoherereje tumugezaho ikibazo ntiyabusubiza kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.

Mu bikomeje kwibazwaho n’abaturage, ni uburyo igishushanyobonera cy’aka karere kizashyirwa mu bikorwa, mu gihe hari n’abari kubaka ahateganyirijwe kunyuzwa cyangwa kuzashyirwa ibikorwa remezo nk’imihanda, isoko n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International Rwanda), bwagaragaje ko muri 2020, ruswa mu nzego z’ibanze yikubye inshuro hafi ebyiri ugereranyije n’umwaka wabanje, bitewe ahanini n’ibihe bya COVID-19, no kuba inzego z’ibanze ari zo ahanini zirebwa n’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ubu bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara tariki ya 28 Mutarama 2021, bugaragaza ko mu nzego z’ibanze ruswa yazamutse cyane, kuko yavuye ku kigero cya 2,51% muri 2019, igera kuri 4,90% mu mwaka wa 2020, bikaba byaratumye zigera ku mwanya wa gatanu mu nzego zirangwamo ruswa kurusha izindi.

N’ubwo inzego z’ibanze zaje ku mwanya wa gatanu nyuma y’izindi nka Polisi Ishami ryo mu muhanda, abikorera, RIB na WASAC; imibare yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko ari zo zakiriye amafaranga menshi ya ruswa, kuko mu mafaranga ya ruswa yose yatanzwe umwaka ushize, 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze.

Iyi raporo kandi igaragaza ko muri 2020 hatanzwe amafaranga ya ruswa agera kuri 19.213.188 Frw, muri ayo agera kuri 14.288.500 Frw ahwanye na 74,37% yakiriwe n’inzego z’ibanze, akaba ari nazo zaje ku isonga mu kwakira amafaranga menshi ya ruswa mu mwaka wa 2020.

Eric Uwimbabazi September 28, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • INES-Ruhengeri: Hatangijwe Umushinga witezweho kuzahura ubuhinzi
  • Rwanda: Hagiye kubakwa imihanda izajya inyurwamo n’abishyuye
  • Rwanda: Ubukene n’amategeko akakaye, imbogamizi mu gukumira Cancer
  • Uburibwe bw’Urukundo (Episode: 10)
  • Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imibereho

Amajyaruguru: Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihijwe ku buryo budasanzwe unahabwa umwihariko

Hashize 2 weeks
ImiberehoUbukerarugendo

Musanze: Imiryango itishoboye yahawe inzu z’agaciro gakomeye

Hashize 3 weeks
Imibereho

Rwamagana: Abacuruzi barashyira mu majwi Abanyerondo kubagurisha ibijurano

Hashize 2 months
Imibereho

Gakenke: Hatahuwe abantu bamaze igihe ku ngoyi mu rugo rw’umuturage

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?