Rubanguka Steve ukinira Al Nojoom muri Saudi Arabia ni we mukinnyi ukina hanze y’u Rwanda wabimburiye abandi kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino ya Benin na Lesotho.
Ejo hashize ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi 2024 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi yinjiye mu mwiherero yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho ruzakina na Benin muri Benin tariki ya 6 Kamena na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena.
Umwiherero ukaba waratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, aho banahise batangira imyitozo aho barimo gukorera ku kibuga cya Ntare mu Bugesera.
- Advertisement -
Umukinnyi wa mbere ukina hanze akaba yaraye ageze mu Rwanda, uwo ni Rubanguka Steve ukina muri Saudi Arabia ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2024 akaba yakoranye imyitozo na bagenzi be.