UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Ronaldinho n’umuvandimwe we bafunguwe nyuma y’amezi 6 bafunzwe
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

Ronaldinho n’umuvandimwe we bafunguwe nyuma y’amezi 6 bafunzwe

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 25/08/2020 saa 11:22 AM

Uwahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru, Ronaldinho n’umuvandimwe we Roberto bari bamaze amezi akabakaba 6 bafungiwe muri Paraguay nyuma yo gufatanwa pasiporo z’impimbano barekuwe basubira iwabo muri Brazil.

Ronaldinho w’imyaka 40 n’umuvandimwe we batawe muri yombi muri Werurwe 2020, nyuma yo kwinjira mu gihugu cya Paraguay bafite ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano.

Nyuma y’iminsi 32 ari muri gereza muri iki gihugu, Ronaldinho yimuriwe muri Hoteli yagombaga gufungirwamo guhera muri Mata.

Ronaldinho n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Mbere, aho uyu munyamategeko yashimangiye ko aba bavandimwe bahawe impapuro z’impimbano batabizi cyane ko bazihawe n’abaterankunga babo bo muri Paraguay.

- Advertisement -

Uyu yagize ati, “Nta kintu kigaragaza ko yari asanzwe afite imyitwarire mibi yashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.”

Ronaldinho na Roberto bahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano basabwa kwishyura ibihumbi 152 by’amapawundi nk’amande ndetse bemerewe gusubira iwabo mu mudendezo.

Roberto ukora nk’ushinzwe gushakira amasoko umuvandimwe we Ronaldinho, yabwiwe ko agifitanye ikibazo n’ubutabera bwa Paraguay ndetse ko agomba kuzajya yitaba buri mezi 3 mu myaka 2 iri imbere aho atemerewe gusohoka mu gihugu cye cya Brazil, mu gihe Ronaldinho we ibyaha byose yabihanaguweho.

Muri Mata 2020 Ronaldinho yagize ati, “Ntabwo niyumvishaga ko ibintu nk’ibi byambaho. Ni ibintu bibabaje. Ibyo dukora byose biba biri mu masezerano yasinywe n’umuvandimwe wanjye. Twatunguwe no kumva ko inyandiko dufite ari impimbano. Intego yacu nyamukuru kwari ugukorana n’inkiko tukagaragaza ukuri.”

Amakuru avuga ko muri Hoteli Ronaldinho yabagamo yishyuraga amapawundi 300 ku munsi ndetse yajyaga yakira abashyitsi bakarara bari kuririmba Karaoke.

Ronaldinho w’imyaka 40 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta byangombwa bari bafite bibemerera gukandagira ku butaka bwa Paraguay.

Ikinyamakuru ‘La Nacion’ cyavuze ko aba bombi bafatanywe ’Passports’ zanditseho ko bakomoka mu gihugu cya Paraguay ubwo bari mu kabyiniro ’Night Club’ bahita bacumbikirwa na Police y’igihugu kugira ngo hatohozwe neza ubuziranenge bw’ibyangombwa byabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi yo muri Paraguay, rivuga ko Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire Nelson Belotti ufite Casino.

Uyu munya-Brezil yari ategerejwe mu bikorwa byo kwamamaza byari kuzatumirwamo n’itangazamakuru byari kuberamo no guconga ruhago.

UMURENGEZI August 25, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 3 months
Amakuru

Inyamanswa yari imaze iminsi ifata abagore ku ngufu yishwe

Hashize 3 months
Amakuru

Musanze: Impanuka ikomeye yabereye muri GOICO umwe ahasiga ubuzima

Hashize 4 months
Amakuru

Perezida Kagame yakoze impinduka mu Gisirikari

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?