Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryateye mpaga eshanu Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi kubera gukinisha umukinnyi Watanga Christian Milemba utari ufite ibyangombwa byemewe.
Iki ikibazo cyari kimaze iminsi kidashyirwaho umucyo ahanini ku waba yigiza nkana hagati ya AS Muhanga yatanze ikirego ndetse na Espoir FC yaregwaga amakosa menshi yakoze mu bihe bitandukanye mu mwaka w’imikino.
Ubuyobozi bwa Espoir FC bwagiranye ikiganiro na Radio Rwanda, busobanura impamvu iki kibazo cyabayeho kugeza ubwo umukinnyi akinira ku byangombwa bitemewe na FERWAFA nubwo ariho byaturutse.
- Advertisement -
Watanga Christian Milemba yabengutswe n’Umutoza Mukuru, Romami Marcel, yinjira muri Espoir FC mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2023-24, ariko ntiyahita atangira gukina kuko ibyangombwa bye byari bikirimo ikibazo.
Uyu mukinnyi yavuye muri Muhazi United yahoze ari Rwamagana City asabwa gushaka ibyangombwa byerekana ko ari umukinnyi w’umunyamahanga. Kuva icyo gihe rero yakomeje kubibura.
Ntirenganya Jean Claude yemeye ko iki kibazo cyari kizwi imbere mu ikipe ariko uruhare runini rwagizwe n’Umutoza Mukuru Romami Marcel wamaze umwaka wose abikora abizi.
Ati “Nari mbizi ariko sinari kujya kureba ngo ibi biremewe cyangwa ibi ntibyemewe, muri make nari kuba ngiye kujya mu nshingano zitari izanjye. Maze kuba Team Manager natangiye kubyumva ko yaba afite ibituzuye.”
“Maze kumenya ko icyo kibazo gihari nabibwiye abankuriye banyemerera ko kigomba kurangira kandi bagomba gukora byose bishoboka. Mvuze ko umutoza Romami atari abizi naba nigije nkana.”
Ntirenganya yongeyeho ko “Licence y’uyu mukinnyi yavuye muri FERWAFA nta banga ririmo kuko yazanye n’izindi.”
Visi Perezida wa Kabiri wa Espoir FC, Mudaheranwa Amani Casmir, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ikibazo butinze ariko ababigizemo uruhare bagomba guhanwa.
Ati “Ni ibintu umuntu atapfa kuvugira hano cyane ko ababikoze bagomba gukurikiranwa mu mategeko, bakabazwa ubusobanuro bw’uriya mukinnyi. Ariya makuru twayamenye ari uko AS Muhanga igiye kurega.”
“Umutoza mukuru yazanye abakinnyi bashya barimo n’uriya munyezamu. Amakuru dufite ni uko amuzana yari abizi neza ko atujuje ibyangombwa kandi kubibona bigoye.”
Umutoza Romami Marcel yahawe amafaranga yo gushaka ibyangombwa by’umukinnyi ariko uyu mutoza umenyerewe muri Shampiyona y’u Rwanda akoresha inzira z’ubusamo abona ibyangombwa bihimbano.
Mudaheranwa avuga ko ibyabaye byose byari hagati y’abari bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe barimo n’abatoza.
Watanga wateje ikibazo mu buyobozi ndetse n’ubutoza bwa Espoir FC yamaze kuva mu Rwanda asubira iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Espoir FC yahise itakaza umwanya wayo mu mikino ya play-offs yo gushaka amakipe azamuka mu Cyiciro cya Mbere uhabwa Ikipe AS Muhanga yari iyikurikiye ku mwanya wa gatatu.
Ikindi gishobora kubaho ni uko Espoir FC yamanuka mu Cyiciro cya Gatatu kuko Ikipe itewe mpaga esheshatu ihita imanuka mu Cyiciro cya Gatatu bidasubirwaho.