UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
Hashize 3 weeks
Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
Hashize 3 weeks
Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
Hashize 4 weeks
Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
Hashize 4 weeks
Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
Hashize 1 month
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Amakuru

RIB yerekanye abakobwa berekanye ubwambure bwabo ku mbuga nkoranyambaga

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 31/07/2020 saa 3:39 PM

RIB yerekanye abakobwa bane bafashwe amashusho bambaye ubusa, ndetse ivuga ko mu gihe inkiko zabahamya ibyaha bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri.

RIB ivuga ko aba bakobwa uko ari bane bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umwe mu bafashwe, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu, abasaba ko basohokana ku kabari kitwa Pili Pili.

Avuga ko bagezeyo abasaba kwerekana ubwambure bwabo ku rubuga rwa ‘instagram’, ariko ko yari yaguze inzoga barabanza baranywa.

- Advertisement -

Ati “Tumaze gusinda twatangiye kwiyerekana twambaye ubusa, ntabwo nari nzi ko mu Rwanda bitemewe, ntabwo byari ibyo kuryamana na we, ahubwo byari ukwambara ubusa gusa, bwarakeye numva nkozwe n’ikimwaro, ndasaba imbabazi umuryango Nyarwanda ko nawukojeje isoni”.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko abakobwa bafashwe n’umugabo ucuruza amashusho y’urukozasoni ubanza guha abantu ibiyobyabwenge kugira ngo biyerekane bambaye ubusa.

Ati “Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda”.

Umuvugizi wa RIB avuga ko abaririmbyi bamenyereye kuririmba bambaye ubusa, amashusho yabo na yo nagaragara ku mbuga nkoranyambaga bazabihanirwa.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Eric Uwimbabazi July 31, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Braverman wari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza yirukanywe
  • Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo
  • Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa
  • Baciye Agahigo ko kunywa Byeri 1,254 mu masaha atatu
  • Ngororero: Yaterejwe cyamunana ku butaka atasabiye inguzanyo none Arasembera
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Emmanuel Gasana yagejejwe imbere y’Urukiko asaba ko yafungurwa

Hashize 4 weeks
Amakuru

Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yatawe muri yombi

Hashize 1 month
Amakuru

‘Sofia’ zigiye kujya zifashishwa mu gutahura ibindi byaha

Hashize 2 months
Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 5 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?