UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 weeks
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma RIB yerekanye abibaga telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

RIB yerekanye abibaga telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 06/06/2024 saa 5:12 PM

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abajura 5 bafatiwe mu bujura bw’amatelefoni, runasubiza abaturage telefoni 193 rwagaruje zari zaribwe.

Abafashwe bakerekanwa barimo uwitwa Mutabazi Jean Bosco, Mihigo Landry, Mihigo Samson, Ntare Fabrice na Mugisha Irene, barimo abakora akazi k’ubumotari n’abatekinisiye; bakaba barafashwe kugera tariki 04 Kamena 2024.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry, avuga ko Mutabazi Jean Bosco usanzwe ari umumotari yashikuzaga telefoni akaziha uwitwa Irene, Mihigo Landry akaba afite ubumenyi n’ubuhanga bwo gukuramo ‘I Cloud na serial number’ ya telefoni, Ntare Fabrice we akaba umutekinisiye ucuruza telefoni, mu gihe Mihigo Samson we yambara neza akajya mu nama akajya gushaka telefoni na mudasobwa yiba, ndetse no mu tubari akareba abantu b’intege nke, akaba yahanye isiri na Mugisha Irene, bakamwaka telefoni.

 

- Advertisement -

Dr Murangira avuga ko bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gusambanya ku gahato n’ibindi bifitanye isano n’ubujura, aboneraho kuburira abagifite imigambi yo kwiba ama telefone ko babireka bagashaka ibindi bakora, kuko nibabikomeza bitazabahira.

Yagize ati:

“Ububasha, Ubushobozi n’ubuhanga bwo gutahura ibyaha turabufite. Abagitsimbaraye ku gukora ibyaha bakwiye kubireka cyangwa se bakitegura kugongana n’itegeko”.

 

RIB ivuga ko bafungiye kuri RIB station ya Rwezamenyo n’iya Kicukiro.Dr Murangira kandi yashimiye abaturage batanga amakuru, anaboneraho gukangurira Abaturarwanda kujya bagira amakenga bakarinda neza ibikoresho byabo (Telefone na Mudasobwa) kugira ngo babirinde abajura, anasaba abacuruza telefoni kwirinda kugura ibijurano, kuko ubiguze afatwa nk’umufatanyacyaha y’uwabyibye.Ni mu gihe kandi yanasabye abantu kwirinda kugura telefoni zibonetse zose bahuye nazo bazita imari ishyushye kuko zihendutse, kuko bishobora kubagusha mu bihombo igihe bazifatanywe zibwe.

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 224 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

 

Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ni icyaha gikurikiranyweho Mugisha Irene na Mutabazi Jean Bosco gusa iki kikaba giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2024 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’urukiko agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.

Kwiba byakozwe haciwe icyuho , byakozwe nijoro ndetse n’abantu barenze umwe ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 166 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka ine n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 2Frw ariko itarenze miliyoni 4Frw.

guhindura ibiranga igikoresho cya mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 33 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 2Frw.

kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw.

RIB yasubije telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice, igira inama abaturarwanda
RIB yasubije telefoni zisaga 190 zari zaribwe mu kwezi n’igice, igira inama abaturarwanda
                                                                                                                                                   Abafashwe kubera kwiba amatelephone

Muhire Jimmy Lovely June 6, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?