Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko rufunze Ngendonziza Gilbert umugabo ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto,wo mu Karere ka Gicumbi washyize umwana ku ngoyi akamuzirika ku ipikipiki.
RIB ivuga ko uyu mugabo w’imyaka 43 y’amavuko, yagaragaye muri Santere ya Nkoto mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi yaboheye uwo mwana kuri moto amuzengurutsa muri iyo santere inshuro zisaga eshatu.
Dr Thierry Murangira Umuvugizi wa RIB yabwiye itangazamakuru ko ibyo bigize icyaha cy’iyicarubozo gihanishwa ingingo 113 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Muri iryo tegeko, ingingo ya 112 isobanura ko iyicarubozo ari “igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.”
- Advertisement -
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25), nk’uko bigaragara mu ngingo ya 113 y’iri tegeko.
Iyo ngingo iteganya kandi ko iyo iyicarubozo riteye urikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa rikozwe n’umuntu ukora umurimo wa Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.
Dr Thierry Murangira avuga ko uwo mumotari yazengurutsaga uwo mwana kuri moto ngo amuhana, amuhora ko ngo yamututse ibitutsi biremereye, aha akaba ari naho ahera ashimira abaturage batanze amakuru akagera kuri RIB, kuko bikimara kumenyekana ababishinzwe bihutiye gutabara.
Ati, “Twahageze uwo mumotari yamaze kumukuraho, yagerageje no gushaka kwihisha kuko abaturage bari bamukomereye bamubwira ko ibyo atari byo. Abaturage ikitagenda cyose bamenyesha inzego, bakomereze aho rwose.”
Asaba abaturage kutihanira ku cyaba cyabaye cyose, kuko ngo inzego za Leta ziba zarashyizweho kugira ngo ukosheje abe ari zo zimuhana, yongeraho ko uko umwana yaba yakosheje kose uburenganzira bwe buba bugomba kubahirizwa.
Ati, “Umwana ni umwana, ibyo yakora byose afatwa nk’umwana, niba hari n’aho ahanwa, gukeburwa, ibyo bikamenyeshwa ababyeyi bigakorwa mu buryo bwiza bwigisha, ntabwo buriya buryo yakoresheje ari ubwigisha, ni uburyo bubi cyane.”
Ntibiramenyekana niba uyu mwana waziritswe amaboko inyuma ku mugongo agahambirwa kuri moto hari ubumuga byamuteye, gusa yahise ajyanwa kwa muganga nk’uko byatangajwe na Polisi y’Igihugu, mu gihe ukurikiranweho gukora icyaha ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rutare mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.