Rayon Sports yatsinze Muhazi United igitego kimwe ku busa mu mukino wa mbere w’umutoza Robertinho.
Uyu munsi Rayon Sports yakinaga umukino wa nyuma wa gicuti mbere y’uko ku wa Gatandatu ikina na Azam FC kuri Rayon Day.
Wari umukino wa mbere w’umutoza Robertinho nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports.
Rayon Sports wabonaga ikina neza ihererekanya kurusha Muhazi United, ku munota wa 7 Iraguha Hadji yateye ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu.
- Advertisement -
Ku munota wa 17 Iraguha Hadji yakiriye umupira mwiza yari ahawe na Richard maze yinjirana ubwugarizi anacenga umunyezamu ariko ateye mu izamu unyura hanze gato yaryo.
Ku munota wa 27, Omborenga Fitina na we yateye ishoti rikomeye umupira umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Niyonzima Olivier Seif, Muhire Kevin, Sindi Paul Jesus na Iraguha Hadji hinjiramo Aruna Moussa Madjaliwa, Elenga Kanga, Ishimwe Fiston na Charles Baale.
Ku munota wa 54, Richard yacomekeye umupira mwiza Bugingo Hakim wahise ahindura imbere y’izamu ariko umunyezamu awukuramo.
Haruna Niyonzima akaba yaje kwinjira mu kibuga ku munota wa 58 asimbura Rukundo Abdoul Rahman.
Bugingo Hakim ku munota wa 63 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Charles Baale awuteye anyura hejuru y’izamu.
Rayon Sports yarimo ishaka igitego yaje kukibona ku munota wa 73 cyatsinzwe na Charles Baale ku mupira yari ahawe ana Elenga Kanga. Umukino warangiye ari 1-0.