Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Youssef Rharb, Mvuyekure Emmanuel, Alon Paul Gomis, Hategekimana Bonheur na Alsény Camara Agogo bari muri benshi basoje amasezerano, aho yafashe icyemezo cyo kutazakomezanya nayo.
Ibi iyi kipe yabitangarije mu itangazo iyi kipe yashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Gicurasi 2023, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
- Advertisement -
Iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru ni imwe mu makipe atarahiriwe n’umwaka w’imikino wa 2023-24, aho yabuze ibikombe bibiri mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda harimo Shampiyona ndetse n’icy’Amahoro.
Ibyo byatumye itekereza ku kuvugurura imyanya imwe n’imwe cyane ko benshi mu bakinnyi yakoreshagaho bari bararangije amasezerano.
Youssef Rhab we yagarutse muri Gikundiro muri Nyakanga afitiwe icyizere cyinshi n’abafana ba Rayon Sports gusa umusaruro bari bamwitezeho si wo yatanze, uretse ko imvune n’urwego rwe rwari rwarasubiye inyuma byatumye atabona umwanya uhoraho muri iyi kipe.
Abandi bakinnyi barimo Umurundi Mvuyekure Emmanuel wakinaga mu kibuga hagati, rutahizamu ukomoka muri Sénégal, Paul Alon Gomis, umunyezamu wa gatatu wayo Hategekimana Bonheur n’Umunya-Guinée Conakry, Alsény Camara Agogo.
Rayon Sports itegerejweho gushora akayabo ku isoko ry’abakinnyi, dore ko kugeza ubu ifite abakinnyi umunani gusa bakiyifitiye amasezerano.