Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi batandukanye na Rutahizamu w’Umunyekongo Héritier Nzinga Luvumbu.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare 2024, ni bwo Rayon Sports FC yasohoye itangazo rigaragariza abakunzi bayo ko itakiri kumwe n’uyu rutahizamu.
Iri tangazo ryasohotse nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Héritier Luvumbu agatsinda igitego ariko mu kucyishimira akajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga akoze ikimenyetso cya Politiki.
- Advertisement -
Gupfuka ku munwa ushyize intoki evyiri z’ikindi kiganza kuri Nyiramivumbi, ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanyekongo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe rigira riti: “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.”
Itangazo rya Rayon Sports ryaje rikurikira iry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamuhagaritse amezi atandatu atitabira ibikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.