Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Uyu mukino wa gicuti wabaye ku bufatanye n’umuterankunga wa Rayon Sports, RNIT Iterambere Fund mu rugendo rw’Icyumweru cya Gikundiro (Gikundiro Week) kizasozwa n’umukino uzaba ku Munsi w’Igikundiro tariki 3 Kanama besurana na Azam FC yo muri Tanzania.
Ni umukino watangiye udashamaje ku mpande zombi kuko wagendaga buhoro nta n’uburyo bw’ibitego buri kuremwa. Ibi ariko, byaje guhinduka ku munota wa 26 w’umukino, ubwo myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim yafunguraga amazamu.
- Advertisement -
Ni igitego cyavuye ku guhererekanya neza hagati y’Abarundi, Rukundo Abdul Rahman na Ndayishimiye Richard wahise utera umupira muremure imbere, usanga Hakim awurenza umunyezamu w’Amagaju mu buryo bwamworoheye.
Murera yakomeje gushaka igitego cya kabiri mbere yo kujya kuruhuka, ariko Iradukunda Pascal na Iraguha Hadji ntibabasha kubyaza umusaruro uburyo babonye, bajya kuruhuka bayoboje igitego 1-0.
Gikundiro yongeye guhagurutsa abakunzi bayo ku munota wa 54 w’umukino, biciye kuri Adama Bagayogo wagiyemo mu gice cya kabiri asimbuye. Ni igitego yatsinze ku makosa yari akozwe n’umunyezamu Twagirumukiza Clément wavuye muri Mukura VS, wari umaze kujya mu kibuga asimbuye.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, ikipe yo mu Bufundu yagomboye igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe bityo biyisubiza mu mukino. Ni igitego cyatsinzwe n’umukinnyi Richard Mapoli Yekini ku burangare bw’abugarira ba Rayon Sports.
Mu gihe bakinaga iminota y’inyongera mbere gato y’uko umusifuzi ahuha mu ifirimbi, rutahizamu ukiri muto, Jesus Paul winjiye mu kibuga asimbuye yaciye mu rihumye ubwugarizi bw’Amagaju maze abavumba igitego cy’agashinguracumu.
Ni umukino wa kabiri wa gicuti Rayon Sports ikinnye nyuma y’uwo banganyijemo na Gorilla FC igitego 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize.
–
Biteganyijwe ko izongera gusubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 bakina na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane. Ni umukino uzatozwa n’umutoza Robertinho wamaze kugera mu Rwanda.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga: Ndikuriyo Patient, Omborenga Fitina (C), Gning Omar, Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul Rahman, Iraguha Hadji, Iradukunda Pascal na Ishimwe Fiston.
Abakinnyi 11 Amagaju yabanje mu kibuga: Kambale Kiro Dieume, Dusabe Jean Claude (C), Bizimana Ipthi Hadji, Abdel Matumona Wakonda, Tuyishime Emmanuel, Sebagenzi Cyrille, Kambanda Emmanuel, Gloire Shaban Salomon, Useni Kiza Seraphin, Ndayishimiye Edouard na Niyitegeka Omar.