Rayon Sports yumvikanye na myugariro w’Umunya- Sénégal, Youssou Diagne wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo muri Maroc na mugenzi we utaha izamu, Fall Ngagne wakiniraga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque.
Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko bategereje abakinnyi batatu bashya.
Fall Ngagne ni rutahizamu w’imyaka 24 ureshya na metero 1.84 wakiniriga FK Viagem Příbram yo muri Repubulika ya Tchèque, yagezemo avuye muri Ittihad Tangier yo muri Maroc na Génération Foot y’iwabo yubakiyemo izina.
- Advertisement -
Youssou Diagne we ni myugariro w’imyaka 27 upima metero 1.85 wakinaga muri Ittihad Zemmouri de Khémiss yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Maroc yari amazemo imyaka itatu.
Yageze muri iyi kipe avuye muri Génération Foot yakiniye hagati ya 2019 na 2021. Yanakinnye kandi muri ASC Jaraaf y’iwabo imyaka ibiri (2017-2019).
Biteganyijwe ko aba bakinnyi bombi bagera mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024 ndetse bakanashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.
Gikundiro ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki 15 Kanama 2024. By’umwihariko iyi kipe iri gutegura Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day) isanzwe yerekaniraho abakinnyi bashya ndetse n’imyambaro izakoresha uwo mwaka.
Iyi kipe ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti, aho yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1, itsinda Amagaju FC ibitego 3-1 inabisubira kuri Musanze FC.
Ku wa Gatatu, tariki 1 Kanama 2024 izakina na Muhazi United mbere yo guhura na Azam FC ku wa 3 Kanama 2024 kuri Rayon Day.