Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports y’abagore na Kawempe Muslim Ladies yatwaye shampiyona ya Uganda ntabwo ugikinwe kuri Rayon Sports Day nk’uko byari biteganyijwe.
Amakuru Ikinyamakuru UMURENGEZI gifite ni uko gahunda nyinshi mu zari zateganyijwe gukorwa ku munsi w’Igikundiro zizagumaho nubwo ikipe ya Rayon Sports itagikoreye ibirori kuri Stade Amahoro, gusa imwe muri nke zitazakorwa ni umukino wa gicuti w’ikipe z’abagore.
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ikomeje imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League nyuma yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ihigitse As Kigali.
- Advertisement -
Iyi ikaba iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe na Commercial Bank of Ethiopia, Kenya Police Bullets FC, Yei Joint FC yo muri Sudani y’Epfo ndetse na Warriors FC yo muri Zanzibar.
Iyi mikino izabera muri Ethiopia iteganyijwe tariki 17 Kanama kugeza 4 Nzeri 2024. Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa, nyo izabona itike yo gukina Champions League (TOTAL Energies CAF Women’s Champions League).
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko gahunda bwari bufite yo gutegurira ibirori kuri Stade Amahoro yahindutse aho byashyizwe kuri Kigali Pelé Stadium.
Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’uko babwiwe ko iki kibuga hari izindi gahunda z’ingenzi zizaberayo, gusa ko ari ibintu bumvise kuko bari banabibwiwe mbere ubwo bemererwaga ikibuga.