UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 4 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Producer Washington yagaragaje 20 barimo na Museveni yakoreye indirimbo bakamwambura
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImyidagaduro

Producer Washington yagaragaje 20 barimo na Museveni yakoreye indirimbo bakamwambura

Editor
Editor
Yanditswe taliki ya 13/09/2022 saa 2:56 PM

Umutunganyamuziki wamamaye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, uzwi nka Washington, yagaragaje urutonde rw’indirimbo 20 yatunganyije, ariko bene zo bakaba baranze kumwishyura.

Nk’uko abyivugira, ngo muri abo banze kumwishyura, harimo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, akaba aba bose yabahaye amasaha 24 ngo babe bamwishyuye, bitaba ibyo akabafatira icyemezo gikomeye, cyo gusibisha ibihangano byabo ku mbuga zose biriho.

Mu bandi yagaragaje ko yatunganyirije imiziki ntibamwishyure, barimo abahanzi bakomeye muri Uganda nka Bobi Wine, Cindy, Radio&Weasel, Bebe Cool, Jackie Chandiru na Juliana Kanyomozi.

Aba bahanzi bafite amazina aremereye mu karere, bamenyekaniye ku bihangano byatunganyijwe n’uyu mutunganyamiziki David Washington Ebangit nk’uko abivuga.

- Advertisement -

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere, Washington yasohoye inyandiko isa nk’iburira aba yakoreye umuziki ntibamwishyure, abasaba ko bamwishyura mu maguru mashya.

  • Bull Dogg arashinja The Ben kumunaniza
  • Danny Vumbi yahishuye impamvu Album “Inkuru nziza” ari kuyigurisha 100.000Frw
  • Diamond Platnumz yahishuye ko ari Umugande

Mu ndirimbo 20 yagaragaje yatunganyije ntaryeho n’urupfusha, harimo iya Museveni izwi nka ‘Kwezi Kwezi’, aho yavuze ko yayitunganyije yiyushye akuya.

Yagize ati: “Kuva mu myaka yatambutse, natunganyije imiziki yahinduriye ubuzima benshi. Nageze ku ntego nashakaga, bityo rero nkeneye guhabwa ubwishyu bw’ibikorwa byanjye byose.

Abantu benshi bari gusarurira mu mbaraga zanjye natakaje, ariko ndabizi neza ko Imana izahana buri wese utarazirikanye ngo anyishyure.”

Washington asoza agira ati: “Mbahaye amasaha 24 bakaba batangiye kunyishyura, bitaba ibyo ibihangano byabo bikava ku mbuga zose z’ikoranabuhanga.”

Indirimbo 20 yagaragaje ko agomba kwishyurwa

Don’t Cry – (Wizkid ft Goodlife)
Talk and Talk (Goodlife)
Ngenda Maaso (Goodlife)
Juicy Juicy (Goodlife)
Breath Away (Goodlife)
Fire Anthem (East African Bashment Crew)
Wendi (Bobi Wine)
Adam ne Eva (Bobi Wine)
One and Only (Cindy)
Gold Digger (Jackie Chandiru)
Vitamin (Lilian Mbabazi)
Love Letter (Lilian Mbabazi)
Kwezi Kwezi (M7)
Ayokyayokya (Cindy)
Ediba (Juliana Kanyomozi)
Akama (Sama Sojah)
Number Emu (Goodlife)
Lonely (Bebe Cool)
Kintu Riddim
Fire Burn Dem (Bebe Cool and Dizzy Nuts)

Irebana na: Museveni, umurengezi, Washington
Editor September 12, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
Imyidagaduro

Soeur Uwamariya Immaculee umwe mubagenewe ishimwe n’Umuryango KUKI NDIHO

Hashize 9 months
Imyidagaduro

Umuryango KUKI NDIHO/WHY DO I EXIST RWANDA ORPHAN SUPPORT PROJECT wateguje abakunzi bawo Umunsi Mpuzamahanga w’amahoro

Hashize 10 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?