Mu minsi ishize Danny Vumbi yamuritse Album ye ya gatatu yise “Inkuru nziza”, mu gitaramo cyanyuze kuri Internet no kuri zimwe muri televiziyo za hano mu Rwanda ndetse anatangaza ko igurishwa ibihumbi 100 Frw.
Nyuma yo gushyira ku isoko Album ye agatangaza ko iri kugura amafaranga ibihumbi ijana, ku mbuga nkoranyambaga amagambo yabaye menshi, hari abatariyumvishaga uburyo izagurwa kandi yashyiriweho igiciro kitamenyerewe benshi bemeza ko kiri hejuru.
Danny Vumbi asobanura ko ari album ifite umwihariko kuko ubwayo “nta ndirimbo yitwa Inkuru nziza iriho” ahubwo “iziriho zose ni inkuru nziza”. Uyu muhanzi avuga ko iyi album idahenze ugereranyije n’akazi kaba kakozwe ngo irangire.
Danny Vumbi yavuze ko Umugozi yakoranye na Bruce Melodie, Abana babi ndetse na Yibare arizo zonyine zimaze kujya hanze mu ndirimbo 12 zigiyize.
- Advertisement -
Icyenda zitarasohoka harimo iyitwa Sezera, Ijana ku ijana, Ni amakosa, Byose, Kabiri, Babahe, Inenge, Urukundo rwa mbere na Byakaze yakoranye na Riderman.
Danny Vumbi avuga ko ubwo yahitagamo gufata 100 000 Frw nk’igiciro cya Album ye, byatewe n’uko mu muco w’abanyarwanda batamenyereye kugura umuziki.
Ati “Biragoye ko yari kugurwa 5000 Frw cyangwa 10 000 Frw ngo wenda umuntu abone amafaranga afatika, ariko kugeza ubu tubare ko iguzwe n’abantu 20 ubwo mba mbonye miliyoni ebyiri, biragoye ko ushobora kuyicuruza ku giciro cyo hasi ngo ubone ayo mafaranga. Kandi usibye kuyigura hari n’abakunzi b’umuziki wawe baba bifuje kugufashirizamo.”
Yakomeje agira ati ”Ibaze iyo nza kuba nzi ko wenda nindangiza Album izagurwa n’abantu miliyoni, nanayigurisha kuri make ariko niba abantu batamenyereye kugura umuziki, nashakaga gufasha abakunzi banjye kunshyigikira kandi ndi kubona iri kugurwa.”
Iyi album umuntu wese uyishaka ndetse unifuza gutera inkunga Danny Vumbi ari guhamagara 0783206153 akayisaba ndetse akayishyikirizwa n’ikipe ya KIKAC Music imufasha.
Abo hanze y’u Rwanda nabo bifashisha iyi nimero cyangwa bakanyura ku mbuga nkoranyambaga za Danny Vumbi cyangwa KIKAC Music bakayishyikirizwa kuri email.
Kugeza ubu Danny Vumbi ahugiye mu gucuruza iyi Album mu gihe mu minsi iri imbere azatangira imirimo yo gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ndetse no gushaka uko yatangira album ye ya kane.