Ikipe ya Police FC yarangije kubwira abakinnyi icyenda ko itazakomezanya nabo mu mwaka wa shampiyona utaha, barimo n’abakinnyi bari bamaze igihe kirekire muri iyi kipe.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umurengezi avuga ko mu bakinnyi 12 barangije amasezerano muri Police FC, abagera kuri barindwi barangije kubwirwa ko batazahabwa amasezerano mashya mu gihe abandi batatu bari bafite amasezerano, bahawe ubutumwa bw’uko baba bashaka amakipe bazatizwamo.
Mu bakinnyi bashoje amasezerano babwiwe gushakira ahandi barimo Gadi Ndizeye ukina inyuma ibumoso, Rurangwa Mossi ukina mu bwugarizi bwo hagati, Patrick Ruhumuriza ukina inyuma iburyo, Rutanga Eric wigeze kuba kapiteni wayo, Kapiteni Nshuti Dominique Savio n’umunyezamu Janvier Kwizera uzwi nka Rihungu.
- Advertisement -
Iyi kipe kandi, ikaba yatangiye gushaka amakipe izatizamo abakinnyi barimo Moses Nyamurangwa wari wavuye muri Sunrise umwaka ushize, Jean Bosco Kayitaba ndetse na Nkubana Mark watunguranye kuri uru rutonde nyamara yari amaze iminsi yitwara neza.
Bivugwa ko nyuma yo kugirana ikibazo n’ubuyobozi, myugariro Ndahiro Derrick yababariwe aho azaba ari kumwe n’iyi kipe mu mwaka wa shampiyona utaha.
Iyi kipe kandi yatangiye ibiganiro na Hakizimana Muhadjili washoje amasezerano, gusa miliyoni 15 Frw bamuhaye ku ikubitiro ngo abasinyire amasezerano y’imyaka ibiri akaba kugeza ubu atari yazifata, aho yatse iyi kipe agera kuri miliyoni 35 Frw baha abakinnyi b’abanyamahanga.
Uretse abakinnyi bayihozemo, iyi kipe ikaba yaratangiye gushaka amaraso mashya ihereye imbere mu gihugu aho nyuma yo gukomanga muri Bugesera ishaka Ani Elijah ntibikunde, bivugwa ko kuri ubu igeze muri Kiyovu Sports ishakamo kizigenza ukomoka mu Burundi, Richard Kilongozi.
Police FC, nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF umwaka utaha, aho inashaka kwitwara neza muri shampiyona ikaba yava ku mwanya wa gatanu yari yegukanye ubushize.