Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin ukomoka muri Slovenia, yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe ubwo azaba arangije manda ye mu 2027.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 8 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ahaberaga Inteko Rusange y’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA).
Aleksander Čeferin yavuze ko impamvu yafashe icyemezo cyo kuzatanzogera kwiyamamaza muri 2027 kubera impamvu z’umuryango.
- Advertisement -
Yagize ati: “Nafashe icyemezo mu mezi atandatu ashize ko ntazongera kwiyamamaza. Impamvu ni uko nyuma y’igihe runaka buri umuryango ukenera amaraso mashya, ariko impamvu nyamukuru maze imyaka irindwi ntari hafi y’umuryango wanjye.”Čeferin nka Perezida wa UEFA azibukwa nk’umwe mu bayobozi bwarwanyije irushanwa rishya rya European Super League ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 50 y’i Burayi.
Aleksander Čeferin yagizwe Perezida wa UEFA tariki 14 Nzeri 2016 asimbuye Umufaransa Michel Platini.