Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(RDC), Felix Tshisekedi akomeje gukubita hirya no hino, asaba ko amahanga yasaba u Rwanda guhagarika gukorana n’umutwe wa M23 washegeshe Uburasirazuba bw’igihugu cye.
Nubwo u Rwanda rwahakanye kenshi ko rufasha uyu mutwe, ndetse na wo ukabihakana, Perezida Tshisekedi ntiyanyuzwe, kuko ahora asaba ko amahanga yamufasha kurwumvisha ko rukwiye kujya hanze y’umwamburo ruhora rwitwikiye mu gufasha uyu mutwe.
- RDC : Abaturage bamaganye MONUSCO kugeza ubwo batwika imodoka yayo
- DRC : Leta yirukanye Umuvugizi w’Ingabo za ONU
- Kwinjizwa kwa DRC muri EAC bisobanuye iki ku Banyarwanda?
Perezida Tshisekedi uri i London mu Bwongereza, mu kiganiro yatangiye mu ihuriro Nyafurika ryateguwe na Financial Times, yavuze ko mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye, hamaze gupfa abagera mu ma Miliyoni kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaba.
Ati: “Uko ibintu byifashe uyu munsi, ukuri guhari ni uko habaho gusaba u Rwanda guhagarika gufasha abarwanyi ba M23. Ntawahisha ko u Rwanda rwateye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
- Advertisement -
Perezida Félix Tshisekedi yasabye Umwami w’u Bwongereza, Charles III gukoresha ijambo afite mu muryango wa Commonwealth, agasaba u Rwanda guhagarika guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.