Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko ateganya gusigasira amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rw’Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi binyuze mu kwandika Igitabo n’ubundi buryo, ashimangira ko ayo mateka azaba akubiyemo inkuru mpamo y’ibyaranze urwo rugendo rwamaze imyaka ine, rukaba rwarakomeje kugeza n’ubu.
Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga munsi wo kwizihiza isabukuru ya 26 yo kwibohora ku ya 4 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yatangaje ko urwo rugamba yayoboye rugizwe n’ibice byinshi bigoye gusobanurwa cyangwa gusesengurwa nk’uko abantu bamwe bagerageza kubisobanura cyangwa kubigaragaza.
Yagize ati: “Nzagerageza gusobanura byimbitse nshyira n’ibihamya bishoboka mu gitabo cyangwa ubundi buryo. Nzashaka umwanya. Ni bumwe mu buryo bwo guha ubutabera impamvu nyamukuru y’urwo rugamba. ”
Perezida Kagame ni we wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, kugeza Ingabo za RPA zihagararitse Jenoside yakorerwaga Abatutsi na Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yari ikigerageza gukomeza ubwicanyi iyobowe na Jean Kambanda.
- Advertisement -
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bagaragaje ibikorwa by’ubutwari, haba abatanze ubuzima bwabo bamena amaraso mu rugamba nyir’izina ndetse n’abakomeje kugaragaza ubufatanye n’ubwitange ntagereranywa mu kubaka Igihugu muri iyi myaka 26 ishize.
Yakomeje asaba abakiri bato gukora ibirenze ibyo ababyeyi na bakuru babo bakoze.
Ati: “Urebye uko twageragejwe n’igorane zikomeye cyane n’ibyihanganiwe abifuzaga kubaka ahazaza hacu heza, mu by’ukuri ni nde ugifite igihe cyo gutinya cyangwa kuneshwa n’ingorabahizi zikiri imbere yacu? Urubyiruko rwacu rukwiye gukora ibirenze ibyo twakoze.”
“Abakozi ba Leta bamenye ko bakorera Abanyarwanda”
Mu Butumwa bwihariye Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda, yagarutse ku nshingano za buri wese mu kubaka Igihugu no gusigasira ibyagezweho, by’umwihariko asaba uri mu kazi ka Leta wese ko “akwiye kumenya ko akorera Abanyarwanda bose, akagaragaza ibyo yakoze byaba ngombwa akanabibazwa.”
Yashimangiye ko ibyagezweho mu myaka 26 ishize byasabye ubwitange, imbaraga n’ubufatanye bwa benshi, ku buryo bidakwiye kwikubirwa n’umuntu umwe cyangwa ngo bikoreshwe mu nyungu z’umuntu ku giti ke.
Yagize ati: “Ibyaturanze iki gihe cyose n’uyu munsi biracyari ngombwa, buri wese akwiye gukora atitekerezaho gusa ahubwo agashyira imbere inyungu zacu twese… Ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi. Dufite Guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho. Icya ngombwa ni uko amategeko akurikizwa, umutungo w’Igihugu na wo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite.”
Umukuru w’Igihugu ashimangira ko urugamba rwo kwibohora rugikomeje, ndetse ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kubohora Umugabane w’Afurika.
Yakomoje ku bikorwa by’iterambere bitandukanye byatashywe mu Gihugu hose, ashimangira ko bigeza serivisi ku Banyarwanda aho batuye, ndetse bigamije kuzamura imibereho ya buri wese no guha agaciro buri Muturarwanda.