Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO ndetse n’iryita ku bana, UNICEF barasaba ibihugu bya Afurika gusubukura amasomo y’abanyeshuri, kuko ngo n’ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, hari byinshi abana bari guhomba kandi bashobora no guhura n’ihohoterwa.
Ibi bitangajwe mu gihe iki cyorezo nta muti nta n’urukingo rwacyo ruraboneka, gusa OMS ikavuga ko hari inkingo nyinshi n’imiti biri kugeragezwa kandi ko bigeze ku gipimo gishimishije.
OMS ivuga ko gukomeza gufunga amashuri mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 biri mu birengera abana ariko bikanabicira ejo hazaza. I
Iti, “Zimwe mu ngaruka zo gukomeza gufunga amashuri harimo ubwiyongere bw’imirire mibi, umunaniro, kwiyongera kw’ihohoterwa rikorerwa abana, gutwita kw’abana bakiri bato ndetse n’ibibazo byo mu mitekerereze bishingiye ko abana badahura na bagenzi babo cyane nk’uko bigenda mu bihe bisanzwe.”
- Advertisement -
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana, UNICEF ryo rivuga ko mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika hari ubwiyongere bukabije bw’abagaragaraho imirire mibi, aho abana bagera kuri miliyoni 10 bafite ikibazo cy’imirire kubera kubura amafunguro bahabwaga ku mashuri yabo.
UNICEF igira iti, “Ku bakobwa, cyane cyane abo mu miryango ikennye hari amahirwe menshi yo kurwara indwara zishingiye ku mirire mibi no kuba bashobora guhura n’ihohoterwa.”
Urugero rutangwa ni nko mu gihugu cya Sierra Leone cyakubye inshuro ebyiri umubare w’abakobwa babyariye mu rugo nyuma y’ifungwa ry’amashuri ryabayeho mu 2014 kubera kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola cyahitanye umubare munini w’abaturage b’iki gihugu.
Gusubukura amasomo hakiri icyorezo cya COVID-19, OMS yasabye ibiguhu bya Afurika gutekereza ku isubukurwa ry’amasomo ariko bashyira n’imbaraga nyinshi mu gushyiraho ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Dr. Matshidiso Moeti Umuyobozi wa OMS mu karere avuga ko bidakwiye ko dushyira umutima ku cyorezo cya COVID-19, ngo twirengagize ahazaza ha Afurika.
Ati, “Ntitugomba gukomeza guhumwa amaso no gukoresha imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ngo tuburizemo ahazaza h’ibihugu byacu. Nk’uko ibihugu biri gufungura ubucuruzi n’ibindi bikorwa, ni nako amashuri agomba gufungurwa.”
Dr. Matshidiso Moeti akomeza avuga ko iri subukura ry’amasomo bigomba kujyana no gushyiraho amabwiriza akarishye y’ubwirinzi cyane cyane isuku y’abana, abarimu n’ababyeyi ndetse no kubahiriza intera ihagije hagati y’umuntu n’undi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi(OMS) bugaragaza ko mu bihugu 39 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ibihugu 6 gusa ari byo byasubukuye amasomo.
Kuva amashuri yafunga imiryango kubera icyorezo cya COVID-19, ibihugu 14 byafunze amashuri, mu gihe 19 byo byasubukuye amasomo ku bari mu myaka ya nyuma.
Ibihugu 12 biri kwitegura gusubukura amasomo muri Nzeri uyu mwaka, ari nabwo umwaka wabo w’amasomo utangira.
Mu mezi arenga umunani icyorezo cya COVID-19 kimaze kigeze ku Isi gihereye mu Bushinwa, abantu 23,007,617 bamaze kwandura, muri bo 799,605 barapfuye, 15,626,437 baravurwa barakira, mu gihe 6,581,575 bacyitwabwaho ngo bakire.