Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo uheruka gutandukana na APR FC, Omborenga Fitina yasabye abakunzi b’iyi kipe kugumya gushyigikira ikipe ya bo kandi ababwira ko igihe yari akiyirimo yitangaga ku rwego rwe rwa nyuma.
APR FC iheruka gutangaza abakinnyi itazakomezanya na bo mu mwaka w’imikino wa 2024-25 barimo na Omborenga Fitina.
Nubwo byari bimaze iminsi bizwi ko batazakomezanya, gusa abakunzi b’iyi kipe ntabwo byabashimishije kurekura umukinnyi nka Omborenga Fitina wabanzaga mu kibuga ndetse binagaragara ko ku mwanya we nta wundi umurusha mu Rwanda.
- Advertisement -
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Umurengezi.com , Omborenga Fitina yasabye abakunzi b’iyi kipe kuba hafi y’ikipe ya bo ndetse ababwira ko we ntacyo yishinja icyo atabahaye ari icyo atari afite.
Ati “Abakunzi ba APR FC icyo nababwira ni ugukomeza gushyigikira ikipe ya bo nk’uko basanzwe babikora. Ikindi nababwira igihe nahabaye nakoreshaga imbaraga zanjye zose zishoboka, ibyo ntakoze ubwo ntabwo byabaga ari ubushobozi bwanjye, gusa bamenye ko njye nitangaga bishoboka ku rwego rwa nyuma.”
Uyu myugariro kandi akaba avuga ko we atigeze atungurwa no kutongererwa amasezerano kuko imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 yayikinnye abizi neza ko atazakomezanya n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Omborenga Fitina yari amaze imyaka 7 muri APR FC kuko yayikiniye kuva 2017. Amakuru akaba amwerekeza muri mukeba wa APR FC, Rayon Sports.