Uruhererekane rw’ibibazo byabaye akarande muri Gicumbi FC bigiye kuvugutirwa umuti harebwa uko yasubira mu cyiciro cya mbere ndetse iyi kipe yongere itange ibyishimo ku baturage no mu Karere ka Gicumbi.
Ibi meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonompa Emmanuel, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru aho yavuze ko nta rirarenga kandi inzego bireba zigiye kwicara zigatekereza ku cyakorwa ngo ikipe isubire ku murongo ndetse n’amatiku yakunze kuyivugwamo bayacoce.
Nzabonimpa Emmanuel yashimangiye kandi ko akurikirana Gicumbi FC ndetse n’ibibazo biyirimo abizi byiganjemo ibyo kudahemba abakinnyi, kutabona ubushobozi bwo kubacumbikra, gucunga nabi ingengo y’imari.
- Advertisement -
Hari kandi kugumura abakinnyi rimwe na rimwe bigatuma badakora imyitozo, byose hamwe byatumaga ikipe itsindwa umusubizo kuko abakinnyi benshi bayo baturukaga i Kigali bagakina badaheruka imyitozo.
Ku ikubitiro mu nzira zo gukemura ibibazo byose bituma iyi kipe itajya mu byiciro byo hasi nko mu Cyiciro cya Gatatu, Meya Nzabonimpa yavuze ko yatangiye kwifashisha abafatanyabikorwa banamwemerera inzu zigera kuri esheshatu zahoze ari iz’ubuyobozi bwa leta nubwo zidakoreshwa ,aho zizatunganywa zigahabwa abakinnyi b’iyi kipe yo mu karere ka Gicumbi aho gukomeza gushakisha amafaranga y’ubukode dore ko nayo aboneka bigoranye.
Uyu muyobozi kandi {Meya Nzabonimpa} yatangaje ko hakiri ikibazo gikigoye cy’uko bitakoroha guhita usesa Komite Nyobozi ya’ikipe ya Gicumbi fc , gusa hagiye kubaho ibiganiro byaba ngombwa hakazatorwa indi ariko mu gihe kiri imbere.
Ikipe ya Gicumbi FC ntabwo iri mu makipe yageze mu mikino ya kamarampaka azakinira kuzamuka mu cyiciro cya mbere nyamara abantu benshi harimo n’ubuyobozi bwayo bwavugaga ko izaza mu cyiciro cyambere ,muri iyi kipe kandi hagiye hakomeza kumvikana umwuka utari mwiza haba mu bayobozi hagati yabo ubwabo ndetse no mu bafana,gusa kuva Meya Nzabonimpa yagaruka k’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi abaturage bamufitiye icyizere ko ibi byose azabivugitira umuti cyane ko asanzwe ari umukunzi wa siporo wabigaragaje cyane ubwo aka karere katwaraga ibikombe bitandukanye mu mikino y’intoki nka Handball .