UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Nyuma y’imyaka 10, Ebola yongeye kugaragara muri Uganda
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruUbuzima

Nyuma y’imyaka 10, Ebola yongeye kugaragara muri Uganda

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 20/09/2022 saa 6:03 PM

Minisiteri y’ubuzima ya Uganda, kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nzeri 2022, yatangaje ko umugabo w’imyaka 24 yapfuye ahitanwe na Ebola.

Jane Aceng, Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, yavuze ko uwo mugabo yamanje kugaragaza ibimenyetso bya Ebola mbere yo kwicwa nayo.

Yagize ati: “Ni umugabo w’imyaka 24 y’amavuko, wari utuye mu gace ka Ngabano, mu Karere ka Mubende. Mbere yo gupfa isuzuma ryo kwa muganga ryagaragaje ko ibimenyetso afite ari ibya Ebola.”

  • Guinea : Ebola yahitanye 3 abandi 5 bayisangwamo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko Ebola yagaragaye muri Uganda, ari iyo mu bwoko bwa Sudan, ikaba yaherukaga kugaragara muri Uganda mu myaka 10 ishize, mu gihe muri 2019 haragaragaye iyo mu bwoko bwa Zaïre.

- Advertisement -

Dr Matshidiso Moeti, umuyobozi wa OMS muri Afurika, yashimiye inzego z’ubuzima za Uganda zabashije gutahura iyi virusi vuba.

Ati: “Turimo gukorana n’inzego z’ubuzima za Uganda, zabashije kubona iyi virusi hakiri kare. Turabashimiye kandi turakomeza ubufatanye mu rwego rwo kumenya inkomoko yayo.”

Ebola ni indwara yandura vuba kandi ikica, mu kuyirinda abantu bakaba bakangurirwa gukaraba intoki kenshi, ndetse bakirinda kwegerana, kuko yandurira mu matembabuzi yavuye ku muntu wayanduye.

Irebana na: ebola, Uganda, umurengezi
Emmanuel DUSHIMIYIMANA September 20, 2022
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 3 months
Amakuru

Inyamanswa yari imaze iminsi ifata abagore ku ngufu yishwe

Hashize 3 months
Ubuzima

Musanze: Isuku yagizwe inkingi ya mwamba mu guhashya igwingira

Hashize 4 months
Ubuzima

Icyorezo cya Covid-19 cyabonewe umuti

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?