Nyuma yo guhagarikwa kwa Shampiyona n’imikino ya Ruhago y’Abafite Ubumuga (Amputee Football) kubera ibibazo by’imiyoborere, yongeye gusubukurwa.
Muri izi mpera z’icyumweru imikino ya Shampiyona ya Amputee Football yongeye gukinirwa mu Karere ka Huye, ifungurwa ku mugaragaro na Visi Meya w’Akarere ka Huye, Kankesha Annonciata.
Amakipe arindwi y’abagabo n’ane y’abagore niyo yakinnye mu bagabo harimo Rubavu, Nyarugenge, Muhanga, Huye, Karongi, Gatsibo na Bugesera. Mu bagore ni Nyarugenge, Nyanza, Musanze na Ngoma.
- Advertisement -
Musanze yatsinze imikino ine yose yakinwe mu mpera z’icyumweru ihita iyobora Shampiyona n’amanota 12, irusha Nyarugenye iyikurikiye nayo yanganyije umwe gusa ikaba ifite 10.
Mu cyiciro cy’abagore, Nyarugenge yahize izindi n’amanota 10, ikaba ikurikiwe na Nyanza ifite arindwi, Musanze ikagira atandatu, mu gihe Ngoma iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe.
Iyi mikino isubukuwe nyuma y’uko Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) irangije ikibazo kimaze imyaka ine cy’umwuka mubi uri hagati ya NPC na RAFA.
Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Amputee Football cyane ko hagiye guhita hatangira n’igikorwa cyo kureba abitwaye neza bakazahagararira u Rwanda mu mikino y’Igikombe cya Afurika.