Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwatangaje ko bwahagaritse kwakira ibibazo by’abaturage kuva kuri uyu wa kabiri tariki 21 Nyakanga 2020.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’aka karere kuwa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020, rivuga ko kwakira ibibazo by’abaturage bizajya bikorerwa mu mirenge batuyemo, gusa ngo bashobora no guhamagara umurongo wa telefone utishyurwa ariwo 3201.
Iri tangazo kandi rivuga ko gahunda yo kongera kwakira ibibazo by’abaturage ku rwego rw’akarere bazayimenyeshwa nyuma.
Uwamahoro Bonaventure umuyobozi w’aka karere, avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’uko hari abatuye muri aka karere yagaragayeho, ndetse n’utugari tubiri harimo n’aka Kigeme karimo inkambi y’Abanyekongo, tugashyirwa muri guma mu rugo.
- Advertisement -
Ati, “Hari abaza ku Karere banyuze mu tugari twagaragayemo Covid-19 turi no mu kato. Tuzi kandi ko ubwandu bukwirakwira kubera abantu baba bagendagenda buri kanya. Twahisemo rero kubikemurira iwabo hatabayeho gusiragira, ndetse binarinde kuba byashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Usibye ibiro by’akarere byafunze, mu minsi ishize n’ibitaro bya Kigeme biherereye muri aka karere biherutse gufungwa, nyuma y’uko hari abaganga babiri bakoraga muri ibyo bitaro basanzwemo Covid-19, bigatuma abahakora bose bashyirwa mu kato.
Andi makuru atangwa n’ubuyobozi bw’aka karere, avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe hamaze gufatwa ibizamini bibarirwa muri 800, hakaba hagitegerejwe ibisubizo kugira ngo bamenye uko ubwandu muri aka karere buhagaze muri rusange.