Umuryango ugizwe n’abantu batandatu, urishimira uko ubayeho, nyuma yo gukorerwa ubuvugizi ugahabwa isakaro ryabarinze kunyagirwa.
Uzayisenga Epiphanie, utuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, avuga ko we n’umuryango we bari mu byishimo byinshi, nyuma yo guhabwa amabati n’Akarere ka Nyabihu.
Uyu mubyeyi ufite abana bane n’umugabo umwe, yemeza ko bahawe amabati nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM mu nkuru cyatangaje tariki ya 16 Nzeri 2022, yari ifite umutwe ugira uti: “Nyabihu: Babayeho nabi nyuma yo kwizezwa inkunga ntibayihabwe”
Ubwo umunyamakuru yageraga aho uyu muryango utuye, yasanganijwe ibyishimo byinshi bivanze no gushima inzego zitandukanye, maze mu ijwi rya Uzayisenga agira ati : “Ndishimye cyane, ndashimira cyane umubyeyi wacu Paul Kagame kuko niwe wabigizemo uruhare cyane, kugira ngo ntazongera kunyagirwa n’abana banjye.
- Advertisement -
Ndanshimira itangazamakuru cyane cyane mwebwe mwakoreye ubuvugizi nkabasha kuva mu kirangarira cy’inzu, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye babigizemo uruhare.”
Uyu mubyeyi akomeza agira ati: “Ndacyafite imbogamizi, kuko inzu yanjye idahomye, bigatuma amahuhwezi agera mu nzu, ariko mu bushobozi bwanjye buke, nzakomeza kwirwanaho kugeza inzu yuzuye, kuko icyari gikomeye ryari isakaro none nararibonye.”
Akarere ka Nyabihu kari mu turere two mu Rwanda dukunze kwibasirwa n’ibiza, gusa ubuyobozi bukora iyo bwabaga ngo buhangane na byo, nubwo inzira ikiri ndende, bitewe ahanini n’imiterere y’aka Karere.
Batarahabwa isakaro banyagirirwaga mu nzu
Barishimira ko bahawe isakaro ryabarinze kunyagirwa