Abaturage batuye n’abaturiye ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu,bavuga ko batewe impungenge n’umutekano wabo, ko bazagwirwa n’inzu nyuma y’aho zimwe zisenywe n’iki kiyaga izindi zigasigara zizengurutswe n’amazi yacyo.
Ni ikibazo aba baturage bavuga ko kibakomereye kandi kimaze igihe kinini, kuko bahamya ko cyatangiye mu mwaka wa 2006, ubwo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda yakoreshaga umuganda wo gusiba Ubuvumo bwacagamo amazi yaturukaga mu tugezi dutatu dukikije iki kiyaga, nyuma amazi akabura aho yongera kunyura, atangira ari ikidendezi gito, kigenda gikura gihinduka ikiyaga.
Ubwo ikinyamakuru UMURENGEZI.COM cyahageraga, cyahasanze abaturage bashobewe bibaza iby’umutekano w’ubuzima bwabo mu gihe bakiba mu nzu zizengurutswe n’ikiyaga, urwicariro rwazo(Fondasiyo) ruteretse mu mazi, bagitangariza ko ngo kuhaba ari amabura kindi, ko bafite ahandi bimukira bakwigendera bataragwirwa n’inzu, kuko babona ariyo maherezo, cyane ko ngo ikiyaga gisatira inzu n’imirima byabo kigakomeza kwiyongera uko imyaka ishira indi igataha.
Batewe ubwoba n’imyuzure ikomeza guterwa n’ikiyaga cya Nyirakigugu
- Advertisement -
Umubyeyi Venancia uturiye iki kiyaga avuga ko ahangayikishijwe cyane n’amazi azengurutse urugo rwe, agasaba ubutabazi bwihuse kuko ngo ubuzima bwabo muri mu kaga.
Agira ati, “Byatangiye ari ikidendezi cy’amazi, nyuma ibyondo bizanwa n’isuri byuzura muri iki kiyaga, none amazi yageze kunzu yacu, tukaba twifuza ko twashakirwa ahandi dutura kuko turakomerewe rwose ntawe ugisinzira kuko tuba dutekereza ko isaha iyo ariyo yose inzu yatugwaho.”
Yungamo ati, “Mu by’ukuri nuko nta bushobozi dufite bwo kwimuka, twakabaye twarimutse, kuko natwe ubwacu turahangayitse. Icyo dusaba ni uko ubuyobozi bw’akarere bwadufasha kuva muri aya mazu ashobora kutugwirira.”
Izi mpungenge kandi ni zo zigarukwaho n’undi muturage wemeye kuganiriza itangazamakuru ariko agasaba ko amazina ye atatangazwa ku mpamvu ze bwite, ugira ati, “Iki kiyaga cyatumye twiheba tubura aho twerekeza, ndetse buri gihe duhora twikanga ko inzu zitugwaho. Ikidutera impungenge ni umutekano w’abana bacu, kuko murabona ko nta bwirinzi buhari. Abana bashobora kugwa muri iki kiyaga bakagisigamo ubuzima! Mbese ni amabura kindi, ubu cya cyizere cy’ejo hazaza kuko tutazi n’igihe iki kibazo kizakemukira.”
Ntawe ukiryama ngo asinzire kubera gutinya ko isaha iyo ariyo yose inzu zabagwaho
Mukandayisenga Antoinette, umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yabwiye UMURENGEZI.COM ko barimo gushaka uko bakemura iki kibazo baca umuserege(Rigore) uzacamo amazi y’Ikiyaga nk’ubutabazi bw’ibanze kuri aba baturage.
Agira ati, “Turimo gushaka uko twakemura iki kibazo, gusa twahuye n’imbogamizi z’insinga za murandasi zizwi nka ‘Fibre optique’ zinyura aho twashakaga kunyuza amazi, tukaba dutegereje abahanga mu by’ikoranabuhanga bakadufasha mukwimura izo nsinga.”
‘Fibre Optique’ ni kimwe mu byadindije ikemurwa ry’iki kibazo
Bimwe mu byifuzo bya benshi, nuko mu rwego rwo gukemura iki kibazo hakwimurwa abugarijwe n’amazi y’Ikiyaga, nyuma bagaca amaterasi y’indinganire ndetse n’imirwanyasuri ku misozi ikikije iki kiyayaga, hagashakwa uko amazi yakama ndetse hagafungurwa n’Ubuvumo bwafunzwe, kuko ngo kuhagumisha ikiyaga bitashoboka bitewe n’imiterere y’aho giherereye.
Itegeko No48/2018 ryo ku wa 13/07/2018 rigenga ibidukije icyiciro cya3 mu ngingo ya 39 isobanura neza ku micungire y’ibiyaga n’ibishanga ko bigomba kubungabungwa, igikomeje kwibazwa ni uburyo bazafashwa n’ubuyobozi kwimuka n’igihe bizasaba, mu gihe kuri ubu ubwiherero bwabo buri mu kiyaga kirobwamo amafi agaburirwa abaturage.
Ubwiherero bw’aba baturage ubwinshi bwageze mu kiyaga kubera imyuzure
Abo iyi suri itarasenyera yabasize mu manegeka
Usibye gusenyerwa amazu n’aya mazi y’ikiyaga, imyaka yabo nayo ibigenderamo