Cristiano Ronaldo yavuze ko kujya muri Shampiyona ya Arabie Saoudite, yifuzaga kugerageza ubuzima mu bindi bihugu no kwerekana ko nabyo bishoboye kandi intego ye yabigezeho.
Uyu rutahizamu wa Al-Nassr yabitangaje ku wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2024, mu muhango wo gutanga ibihembo bya Globe Soccer Awards, aho yegukanyemo bitatu aribyo Umukinnyi mwiza wo mu Burasirazuba bwo hagati, uwatowe n’abafana n’uwatsinze ibitego byinshi.
Abajijwe impamvu yahisemo kujya muri Arabie Saoudite, Ronaldo yavuze ko yifuzaga kugerageza ubuzima bushya.
- Advertisement -
Ati “Nagiye muri Arabie Saoudite mvuga nti kubera iki ntajya kugerageza mu bindi bihugu ndetse nkahindura n’intekerezo z’abantu? Narabivuze umwaka ushize kujyayo byari byiza kuri njye, kandi nyuma abatoza, abakinnyi kugeza no ku bashinzwe imirire nabo bagiyeyo.”
Yakomeje avuga ko mu gihe gito iyi shampiyona izaba iri mu za mbere ku Isi.
Ati “Nizera ko gahoro gahoro arirwo rugendo. Mu myaka mike shampiyona ya Arabie Saoudite izaba iri muri eshatu cyangwa enye za mbere ku Isi. Mvugishije ukuri ntabwo ari mbi nk’iyo mu Bufaransa kandi turacyakomeje kuzamura urwego.”
Abajijwe uko yakira abamuca intege, Ronaldo yavuze ko ari kimwe mu bimuha imbaraga.
Ati “Nkunda iyo abantu bari kunshidikanyaho bityo nkakora mbereka ko bibeshye. Ndi hafi kuzuza imyaka 39. Ariko nabaye uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka imbere y’abakinnyi bakiri bato nka Haaland.”
Ronaldo yavuze ko atazi igihe asigaje cyo gukina ariko ko nta gahunda yabyo afite kuko abaho bigendanye n’ibihe.
Ati “Ntabwo mbizi kuko njye mbaho umunsi ku munsi. Mbaho bitewe n’uko ibihe bimeze kandi ubu ni byiza. Tuzareba bishobora no kuba imyaka icumi iri imbere (yabivuze aseka).”
Mu bandi begukanye ibihembo bya Globe Soccer Awards barimo rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka, Umutoza we Pep Guardiola n’iyi kipe iba inziza y’umwaka.

