Nkizingabo Fiston wakinaga muri Mukura VS yerekeje muri Afurika y’Epfo mu igeragezwa azakorera mu makipe atatu yo muri icyo gihugu.
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 30 Mutarama 2024, ni bwo Nkizingabo Fiston yerekeje muri Afurika y’Epfo mu igeragezwa rizamara ukwezi.
IGIHE yamenye amakuru ko uyu mukinnyi azakorera iri geragezwa mu makipe atatu kugeza ubu na we ataramenya, gusa andi akavuga ko arimo Orlando Pirates, imwe mu makipe y’ubukombe muri Afurika y’Epfo.
- Advertisement -
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC yazamukiye mu irerero ryayo.
Yakomereje muri AS Kigali yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports, na yo yavuyemo yerekeza muri Mukura yo mu Karere ka Huye.