UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 1 week
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Ngoma : Umusore yishe inka nyuma yo kubura uwamwimye umukobwa we yateretaga
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
Imibereho

Ngoma : Umusore yishe inka nyuma yo kubura uwamwimye umukobwa we yateretaga

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 23/09/2020 saa 9:34 AM

Nizeyimana Aimable w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica Inka y’uwitwa Munyaneza Gideon wo mu mudugudu wa Kizenga, akagari ka Gitaraga, umurenge wa Murama, nyuma yo kubura nyirayo ngo abe ariwe yica.

Tariki 18 Nzeri 2020 Munyaneza Gédeon w’imyaka 46 yarabyutse asanga inyana yahawe muri gahunda ya Girinka yari mu kiraro  yapfuye, ndetse n’uwayishe yayishe ayinigishije imigozi yo mu ijosi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 nibwo Nizeyimana usanzwe ari Umurundi(ufite ubwenegihugu bw’u Burundi) yafashwe nyuma y’uko yishe Inka y’iwabo w’umukobwa yateretaga.

Amakuru agera ku UMURENGEZI.COM avuga ko mu ibazwa, Nizeyimana yahise yemera icyaha cyo kwica iyo nka asobanura ko yabitewe n’umujinya.

- Advertisement -

Ngo tariki ya 18 Nzeri 2020, saa mbiri z’ijoro(20h00) yagiye mu rugo rwa Munyaneza agiye kureba umukobwa we witwa Niyigena Solange w’imyaka 20 y’amavuko kuko yamukundaga, ariko ngo iwabo baramumubujije, maze akomanze ku idirishya ry’icyumba araramo yanga kumuvugisha.

Nyuma ngo yavuye kuri iryo dirishya ajya kwicara hafi y’ikiraro cyarimo inka ahanywera inzoga yitwa icyuma yari afite ategereje Munyaneza ngo amwice kuko yamwimye umukobwa we.

Amubuze ngo byari bigeze saa yine(22h00), yafashe umugozi yari yitwaje maze awunigisha inka arayica ahita agenda.

Mugirwanake Charles Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama ibi byabereyemo, yemereye Itangazamakuru ko amakuru y’uko iyo nka yishwe ariyo, ariko yirinda gutangaza niba hari uwaba yatawe muri yombi acyekwaho icyo cyaha.

Avuga ko nabo bategereje iby’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruri bubamenyeshe.

Twagerageje kubaza umuvugi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, atubwira ko agiye kudushakira amakuru y’impamo, gusa kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru ntabwo yari yakongeye kwitaba telefone ngo atuvugishe.

Kuri ubu, Nizeyimana Aimable afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukira, aho ari gukorerwa dosiye n’iperereza rikaba rigikomeje.

UMURENGEZI September 23, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

IbidukikijeImibereho

Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka

Hashize 2 months
Imibereho

Kinigi: Abafashwaga na SACOLA basabwe kwigira

Hashize 3 months
ImiberehoPolitiki

Gakenke: Harifuzwa ko Icyari kugirwa Akarere cyabyazwa Umusaruro

Hashize 3 months
Imibereho

Musanze: Bahangayikishijwe n’inyamanswa iri gufata abagore ku ngufu

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?