Nizeyimana Aimable w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica Inka y’uwitwa Munyaneza Gideon wo mu mudugudu wa Kizenga, akagari ka Gitaraga, umurenge wa Murama, nyuma yo kubura nyirayo ngo abe ariwe yica.
Tariki 18 Nzeri 2020 Munyaneza Gédeon w’imyaka 46 yarabyutse asanga inyana yahawe muri gahunda ya Girinka yari mu kiraro yapfuye, ndetse n’uwayishe yayishe ayinigishije imigozi yo mu ijosi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 nibwo Nizeyimana usanzwe ari Umurundi(ufite ubwenegihugu bw’u Burundi) yafashwe nyuma y’uko yishe Inka y’iwabo w’umukobwa yateretaga.
Amakuru agera ku UMURENGEZI.COM avuga ko mu ibazwa, Nizeyimana yahise yemera icyaha cyo kwica iyo nka asobanura ko yabitewe n’umujinya.
- Advertisement -
Ngo tariki ya 18 Nzeri 2020, saa mbiri z’ijoro(20h00) yagiye mu rugo rwa Munyaneza agiye kureba umukobwa we witwa Niyigena Solange w’imyaka 20 y’amavuko kuko yamukundaga, ariko ngo iwabo baramumubujije, maze akomanze ku idirishya ry’icyumba araramo yanga kumuvugisha.
Nyuma ngo yavuye kuri iryo dirishya ajya kwicara hafi y’ikiraro cyarimo inka ahanywera inzoga yitwa icyuma yari afite ategereje Munyaneza ngo amwice kuko yamwimye umukobwa we.
Amubuze ngo byari bigeze saa yine(22h00), yafashe umugozi yari yitwaje maze awunigisha inka arayica ahita agenda.
Mugirwanake Charles Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama ibi byabereyemo, yemereye Itangazamakuru ko amakuru y’uko iyo nka yishwe ariyo, ariko yirinda gutangaza niba hari uwaba yatawe muri yombi acyekwaho icyo cyaha.
Avuga ko nabo bategereje iby’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruri bubamenyeshe.
Twagerageje kubaza umuvugi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, atubwira ko agiye kudushakira amakuru y’impamo, gusa kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru ntabwo yari yakongeye kwitaba telefone ngo atuvugishe.
Kuri ubu, Nizeyimana Aimable afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukira, aho ari gukorerwa dosiye n’iperereza rikaba rigikomeje.