Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, yavuze ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ayoboye irusha Rayon Sports abafana, ahereye ku bana babyiruka ndetse n’umubare w’abinjira ku bibuga bitandukanye.
Col Karasira yabigarutseho ubwo APR FC yari imaze gutsinda Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona, iyobora n’amanota 39, irusha amanota atandatu amakipe ayikurikiye.
Ubwo yari asabwe kugira ubutumwa aha abakunzi ba APR FC, Col Karasira yavuze ko ari abafana bagira uruhare mu kubaka iyi kipe ndetse ashimangira ko ari yo ifite benshi mu Rwanda.
- Advertisement -
Ati “Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC, n’abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, ’data’ zirahari. Muzabaze na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.”
Abafana na APR FC bareba imikino kuri stade bariyongereye nyuma y’aho isubiye kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga nubwo itaragera ku rwego bayitezeho mu gutanga umusaruro.
APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki 7 Gashyantare 2024, ikina na Marines FC mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 16 wa Shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.