Umuryango wa Hibazabake David n’umugore we Nirere Marie Jeanne ndetse n’abana babo bane, ngo bariho batariho kubera inzu batuyemo igiye kuzabagwira kubera gusaza.
Ni umuryango utuye mu mudugudu wa Ruhindinka, akagari ka Buruba, mu murenge wa Cyuve, uvuga ko utuye mu nzu y’amabuye ishaje cyane kuko amabati ayisakaye yose yatobaguritse ndetse nayo ubwayo ikaba igiye kuriduka kubera ko imwe mu nguni ziyigize yamaze kuriduka.
Nk’uko Hibazabake David umugabo w’imyaka 40 yabitangarije Umurengezi.com ngo bariho batariho kuko isaha ku isaha bashobora gutakaza ubuzima iyi nzu iramutse ibagwiriye, kandi bakaba nta handi bafite ho kuba uretse muri iyi nzu.
Agira ati, “Iyi nzu uko muyibona nyimazemo imyaka irenga ibiri imeze itya. Abayobozi bayigezeho inshuro zisaga eshatu bambwira ko bazamfasha nkubakirwa, ariko ntacyakozwe. Uko muyibona uku, tuyiraramo turi 6 kuko ni njye, Umugore wanjye n’abana bane.”
- Advertisement -
Akomeza avuga ko bakeneye ubufasha bwo kubakirwa kuko ngo batorohewe na gato. Ati, “Turi abo gutabarwa kuko nk’iyo imvura iguye iratunyagira kubera amabati yatobaguritse kandi mfite n’utwana duto tw’impanga dufite imyaka itatu.”
Inzu babamo amabati yaratobaguritse iyo imvura iguye baranyagirwa
Abaturanyi b’uyu muryango barimo n’umukuru w’isibo Sinamenye Emmanuel, babwiye Umurengezi.com ko uyu muryango nabo ubahangayikishije, bagahamya ko uhawe isakaro bawutera inkunga y’umuganda, bakawubakira.
Sinamenye agira ati, “Nk’abaturage, tubonye ibikiresho twakora umuganda ariko uyu muryango ukabona aho wikinga. Iyo imvura iguye turara tudasinziriye ngo iyi nzu irabagwira, ariko Imana igakinga akaboko tukabona burakeye n’ubwo baba baraye nabi banyagirwa.”
Nyirabashyitsi Donatille nawe ni umwe muri abo baturage, agira ati, “Dufite ubwoba ko aya mabuye azabagwira, umuryango wose ugatikiriramo. Ariko na none duhangayikishijwe cyane n’izi mpanga z’imyaka itatu zirara rwantambi muri iyi nzu n’imvura yaguye. Ni abo gutabarwa vuba.”
Nyirabaganza Marie nawe ati, “Abayobozi iyo bahageze, baramurerega ngo bazamwubakira, umwaka ugashira undi ugataha, ahubwo ugasanga bari kubakira abishoboye. Twe tuyoberwa icyo Hibazabake David azira.”
Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurengewa Cyuve, mu butumwa bugufi yabwiye Umurengezi.com ko uwo muryango yari atawuzi ariko ko bagiye kureba icyo bawukorera ugatura neza.
Ati, “Kubera ko ntaramugeraho ngo menye neza ikibazo afite, sinahita nemeza icyo tugiye kumukorera. Gusa turamusura turebe igikenewe kandi turabikora mu gihe gito gishoboka.”
Umurenge wa Cyuve ni umwe mu mirenge ifite ikibazo cy’igitaka cyo kubumbamo amatafari kuko harangwa n’ubutaka buseseka bw’amakoro.
Bafite ubwoba ko izabagwaho kuko imwe mu nkingi ziyigize yamaze guhirima
Bayibamo ari umuryango w’abantu 6 barimo n’impanga ebyiri zifite imyaka itatu
Usibye kuba yaratobaguritse, biranagoye kwizera umutekano wayo nijoro kuko irangaye
SETORA Janvier