Umuryango wa Manifashe Jérôme n’umugore we Sifa Célestine utuye mu mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya, mu Murenge wa Cyuve, wongeye guhagurutsa inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iz’umutekano kubera umutekano muke ufite kuva mu myaka itanu ishize.
Uku kubuzwa umutekano n’abantu bataramenyekana, ngo byatangiye mu myaka itanu ishize aho abaturanyi ba Manifashe Jérôme batangiye bamutoteza bavuga ko ari Umututsi, ngo ko adashobora gutura hagati yabo.
Ibi bintu byakomeje gukururana bigera n’ubwo bamwe bajyaga bamwibwirira ko n’ubwo azahatura, atazahabyarira ngo aharerere, ibintu bitatinze kuko kuwa 22 Gashyantare 2020, abana be babiri batwikiwe mu nzu, umwe ahita yitaba Imana, mu gihe undi yajyanwe kuvuzwa muri CHUK biranga kugeza bimusigiye ubumuga budakira.
Ubwo ibi byabaga, ikinyamakuru Umurengezi.com cyegereye uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Cyuve Alice Uwabera, icyo gihe nawe yemeza ayo makuru agira ati, “Ikibazo cy’itwikirwa mu nzu kw’abana ba Manifashe Jérôme na Sifa Célestine twakimenye ari ku mugoroba aho twumvishe amakuru atugeraho avuga ko abagizi ba nabi baje mu rugo rwa Manifashe Jérôme bakamena ikirahuri cy’idirishya bagatwikira abana mu nzu ariko ntituzi icyo babatwikishije.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati, “Ikindi kandi nuko ikibazo cyabo cy’amakimbirane twari tukizi, ko abo baguze nabo babatoteza, ngo badashaka ko batura aho hantu. Gusa abakekwa gutwika no kwica, bashyirijwe RIB ngo ikore iperereza hamenyekane abatwitse abo bana.”
Nk’uko ikinyamakuru Umurengezi.com cyakomeje gukurikirana iby’iki kibazo, Ubushinjacyaha bwakirezemo abantu 6 barimo n’uwari umukuru w’umudugudu wa Marantima Hitimana Jean de Dieu bita Bondo, busaba ko baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje. Aha ninaho kuwa 14 Werurwe 2020, Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwasomye urubanza mu ruhame, rutegeka ko abaregwa bose uko ari 6 ibyaha byo gutwika no kwica bafungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza nkuru ya Musanze mu rwego rwo kwirinda ko bakwica iperereza ndetse bakaba basibanganya n’ibimenyetso.
Kuri ubu, ibintu bikomeje kubera abaturage urujijo aho abantu bakekwaho icyaha cyo gutwika no kwica bamara umwaka wose bafunzwe by’agateganyo iminsi 30, none umwaka ukaba urangiye uwakorewe icyaha atarahabwa ubutabera.
Kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, uyu muryango ngo ntiwigeze ubona umutekano usesuye kuko wari umaze iminsi ujugunywaho amazirantoki (amabyi) akagwa mu gipangu ndetse n’imodoka y’umuryango ikaba ikomeje kwangirikira mu rupangu kubera bayifungiye inzira.
Ibigori bigwamo umwanda(amabyi) aterwa uyu muryango
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 03 Gashyantare 2021, Inzego z’ibanze, iz’umutekano(Polisi n’Ingabo) bazindukiye muri uyu mudugudu wa Marantima kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke ku muryango wa Manifashe Jérôme gihabwe umurongo, aho byarangiye buri muturage wo mu mudugudu wa Marantima yiyemeje kuba ijisho rya mugenzi we, gukumira icyaha kitaraba no gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Muri ibi biganiro byarimo n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine, yasabye abaturage kunoza umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we ndetse bakajya batangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Nuwumuremyi Jeanine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze aganiriza abaturage
Ati, “Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka, bityo igisubizo cy’umutekano muke w’umuryango wa Manifashe Jérôme gifitwe n’amwe baturage b’umudugudu wa Marantima.”
Ku kibazo cy’imodoka ye yahejejwe mu rupangu kubera kuyifungira inzira igihe cy’umwaka wose, uyu muyobozi w’akarere yagize ati, “Imodoka yahahiraga umuryango none yahejejwe mu rupangu, irangirika n’abaturage ntimwatanga amakuru. Niyo mpamvu igomba gukoreshwa kandi abaturage mwese mukabigiramo uruhare ndetse igahabwa n’inzira kuko aho yanyuze yinjira mu rupangu harahari.”
Imodoka yaheze mu Rupangu kubera gufungirwa amayira
Mu kugaragaza ikigiye gukorwa, bamwe mu baturage bari muri ibi biganiro bahawe umwanya batanga ibitekerezo aho bose biyemeje kwicungira umutekano by’umwihariko uw’uyumuryango wa Manifashe Jérôme, ndetse baniyemeza ko n’imodoka ye yari yarahejejwe mu rupangu kubera kubura aho inyura igihe cy’umwaka wose, bagiye kuyikoresha no kuyiha inzira kugira ngo ijye ibasha guhahira umuryango ndetse bakanamuremera binyuze mu Masibo yose agize umudugudu wa Marantima.
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’Umutekano