UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 days
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 month
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Umuryango unyagirirwa mu nzu uratabarizwa n’abaturanyi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Umuryango unyagirirwa mu nzu uratabarizwa n’abaturanyi

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 04/06/2021 saa 6:25 PM

Umuryango wa Bunani Felicien ugizwe na we ubwe, Umugore we Nyirahabimana Donatira ndetse n’abana babo batatu baratabarizwa n’abaturanyi, kubw’inzu batuyemo yangiritse bikomeye, ku buryo n’iyo imvura iguye ibanyagirira mu nzu.

Uyu muryango utuye mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza, umurenge wa Cyuve, uvuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye zirimo n’ubuyobozi bw’akagari, ariko ngo imyaka isaga ibiri ikaba ishize nta gisubizo barahabwa, bakemeza ko habayeho kwirengagizwa kandi ubuzima bwabo buri mu kaga.

Ubwo UMURENGEZI.COM wageraga muri uyu mudugudu, wasanze Bunani Felicien yicaye aho we yitaga uburiri, anahamya ko ariho umufasha we n’abana barara, mu gihe we ngo akenshi yirarira hanze bitewe n’uko n’ubundi ngo iyo imvura iguye ibanyagirira mu nzu kubwo kuba ntaho kwikinga bagira.

Ati, ‘‘Aha nicaye nibwo buriri abana n’umugore wanjye bararaho, njye ndara aho mbonye. Ikibazo cyacu twakigejeje ku bayobozi batandukanye, yewe n’Akagari karansuye barambwira ngo bazanyubakira, ndategereza ndaheba. Turya tuvuye guca incuro twabura abo dukorera tukibera aho ubwo nyine tukabwirirwa cyangwa tukaburara.’’

- Advertisement -

Bunani Felicien yicaye ku buriri

Contents
Abaturanyi b’uyu muryango bahamya ko ari ntaho nikora, bakawusabira gufashwaHari abibaza niba gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye ziba mu bice bimwe gusa, ahandi ntizihagereUbuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Uyu muryango ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, uvuga ko wubakiwe ubwiherero (WC) mu gikorwa cy’Umuganda, ugasezeranywa kuzubakirwa n’inzu, ariko n’uyu munsi bakaba bakinyagirirwa mu nzu.

Bunani agira ati, “Tuba mu cyiciro cya mbere, abana kubera ubushobozi buke ntan’umwe washoboye kwiga. Iyo tugiye guca incuro turaza tukarya, byakwanga tukituriza. Nk’ubu uyu munsi nta cyizere cyo kurya, Imana niyo izi uko biragenda. Gufatanya inzara no kunyagirwa biragoye, gusa  Ubuyobozi bumfashije bukanyubakira wenda nkabona aho nikinga gusa, ibindi umuntu yasigara arwana na byo, kuko hari n’ubwo umuntu aba yabonye utwo kurarira,  natwo akabura uko aturya kubera kunyagirwa.ˮ

Abaturanyi b’uyu muryango bahamya ko ari ntaho nikora, bakawusabira gufashwa

Nirere Josephine umwe muri bo, agira ati, “Uyu muryango mu by’ukuri urababaje pe! Nuko natwe ari nta kuntu twimereye, naho ubundi tuba twarawufashije iyo tugira ubushobozi. Iyi nzu natwe ureba ni iyo batwubakiye, Mana nk’umuntu wagira imbabazi yabafasha, kuko ahantu bari harababaje. Nta mikoro, nta gasambu, nta kindi, ni ugushakisha nta mibereho yindi bafite. Twagize n’igitekerezo cyo kubabumbira inkarakara, ariko twabuze aho gucukura itaka kubera ko nta yindi sambu bagira, usibye aho inzu yubatse.’’

Nirere akomeza agira ati, ‘‘Iyo imvura iguye, igwa mu nzu yabo hakazamo ikidendezi kandi ntan’ahandi ho kwikinga bagira. Haba nk’igihe batashye bavuye gushakisha utwo kurya, bagera mu nzu bagasanga ni ikidendezi, bagapfa kwihengekamo. Nk’ubuyobozi rwose bwakora uko bushoboye bugatabara uyu muryango, naho ubundi nta kigenda pe!’’

Iyo imvura iguye, amazi yuzura mu nzu agakora ikidendezi

Rwanga Charles Umuturanyi w’uyu muryango akaba n’umujyanama w’ubuzima  mu mudugudu wa Karinzi, avuga ko uyu muryango bagerageje kuwutabariza kuri ubu ngo bakaba bagitegereje ko hari icyazakorwa.

Ati, ‘‘Hari n’umuzungukazi  witwa Catherine(Kate) ufite ikigo cy’amashuri muri uyu mudugudu, nawe twari twamwiyambaje tumwereka amazu abiri n’iyi irimo, gusa nta gisubizo turahabwa turacyategereje. Executif(Umunyamabanga Nshingwabikorwa) w’akagari ka Kabeza witwa Munyaneza Ignace nawe yageze hano, yemeza koko ko uyu muryango ari uwo gufashwa, ariko kubera Covid-19 bisa n’aho inama zahagaze tubura uko twongera kwibutsa. Ntabwo nzi aho bigeze kandi nanjye nta mbaraga zo kumufasha njyenyine mfite. Badufashije bakamubonera wenda isakaro, ibindi twanakwikoranya nk’abaturage n’umuryango tukamuha umuganda.’’

Hari abibaza niba gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye ziba mu bice bimwe gusa, ahandi ntizihagere

Umwe mu baganiye n’Itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati, ‘‘Twabonye uyu muryango ufite ikibazo, ariko twimukiye inaha vuba, nuko twibaza impamvu abayobozi b’inaha batareba ikibazo ufite ngo bawufashe kandi n’abana bahora banyagirwa, hanyuma abayobozi bagatanga amakuru bakubakirwa. Twageze aho turavuga ngo yabaye tuzi abayobozi b’ino aha twabavuganira bakabubakira, kuko bafite ikibazo kandi ntibishoboye.ˮ

Akomeza agira ati, ‘‘Njyewe nkurikije ukuntu babayeho bakubakirwa, kuko n’abana iyo imvura iguye ntibabona n’aho guhagarara. Yewe ngo haba n’igihe amazi yarengeye mu nzu baba babonye n’ako gafu bazi ngo wenda barashigishamo igikoma, bagasanga nayo yarengewe! Ahantu twabaga i Butaro, abantu batishoboye barabubakira, bakabaha amabati, yewe baba ntan’umurima cyangwa aho kubaka bafite bakahabashakira, ariko bakubakirwa.Twagize ngo ubuvugizi bw’inaha  ntabwo ari nk’ubw’iwacu, kuko aba iyo baba ari nk’aho batuye, baba barabubakiye kera.’’

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki kibazo?

Habiyaremye Tharcisse uyobora Isibo ya 4 yitwa ‘Ubufatanye, ari nayo Bunani n’umuryango we banyagirirwamo, avuga ko bagerageje kumuvugira mu nzego z’ubuyobozi bubakuriye burimo n’ubw’akagari, ariko bakaba nta gisubizo gifatika barahabwa.

Ati, ‘‘Iyi nzu yangiritse kuva kera, amabati aratobagurika. Imvura yaragwaga abana bakaza kuduhamagara ngo mwatuvuganiye ko tutishoboye mukareba uko mudutabariza tukava muri aya mazi! Natwe nk’ubuyobozi bw’Isibo dufatanyije n’ubw’umudugudu, twese twarahageze dusuzuma ikibazo turangije twiyambaza abo ku kagari, baraza barafotora, ariko na n’ubu nta gisubizo turabona. Bahageze mu kwa 10 kwa 2020.

Turasaba inkunga rwose bakareba uko barwana kuri uyu muryango, kuko igihe twatabarije ni kera.  Twatekereje no kuwimura tugashaka aho twaba tuwukodeshereje, ariko nabyo ni akazi katoroshye tutapfa kwishoboza, ni nayo mpamvu dusaba ko bishoboka bafashwa bakubakirwa.ˮ

Habiyaremye Tharcisse uyobora Isibo ya 4 ‘Ubufatanye’

UMURENGEZI.COM wifuje kumenya aho iki kibazo kigeze gikorerwa ubuvugizi nyuma yo kumenyeshwa ubuyobozi bw’akagari, maze Munyaneza Ignace Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza awutangariza ko kuba uyu muryango utari wubakirwa byatewe n’uko ubutaka iyi nzu isanzwe yubatswemo buri mu bibazo.

Ati, ”Hariya harimo imanza nyinshi, n’ejo niyo twiriwe. Uriya mugabo araregwa n’abantu benshi kuba yarubatse inzu mu butaka butari ubwe. N’ejo dufite amahamagara y’umugore wundi nawe bavukana (Mushiki we), wavuye muri Kongo uri kumurega. Harimo ibibazo byinshi, ni na byo byatumye iriya nzu itavugururwa. Ubu icyo turi gukora ni ugushaka uburyo yabona amabati, wenda nitugira amahirwe azaboneka n’ibyo bibazo byakemutse, hanyuma tubone kumwubakira, kuko ikibazo cye kiri mu rukiko kandi kiri mu bujurire.

Hari ibibazo bitinda gukemurwa atari uko umuntu atabizi, ahubwo ari bya bindi byo kwirinda gukemura ikibazo kimwe, ugasanga uteje ibindi nk’igihumbi.”

Tumubajije niba bataba bashakiye uwo muryango aho uba ucumbikiwe mu gihe ibyo bibazo bitarakemuka, hagamijwe kurinda ko abawugize bakomeza kunyagirwa, uyu muyobozi yadusabye ko twabibaza inzego zibakuriye, kuko ngo bo nta ngengo y’imari bagira.

Kamanzi Axelle Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yahamirije UMURENGEZI ko iki kibazo bakizi, ndetse ko hari gahunda yo kubakira uyu muryango bitarenze mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2021.

Ati, ”Uriya muryango nawo uri mu miryango Umufatanyabikorwa w’akarere Catherine yemereye gutuza. Iyo tuvuganye nawe atubwira ko bitarenze mu kwezi kwa Karindwi cyangwa mu kwa Munani azatangira kububakira. Hari indi miryango yo mu murenge wa Musanze twamuhaye yatangiye kubakira, iyo mu murenge wa Cyuve nayo biri hafi kugira ngo abatuze.”

Ku bijyanye no kuba ubutaka bw’uyu muryango buri mu bibazo, uyu muyobozi agira ati, ”Nubwo Bunani Felicien mu gihe cyo kubaruza ubutaka yandikishije ubutaka akarengerera akandikisha n’ubw’abandi, ariko ubutaka bwe yemerewe twarabupimye dusanga bushobora kuvamo inzu. Ntibizakuraho rero kuba umufatanyabikorwa yamwubakira, kabone nubwo icyo kibazo cyaba kitarakemuka.”

Cyuve igizwe n’utugari 6 n’imidugudu 40, ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, yumvikana kenshi mu itangazamakuru ku bibazo bitandukanye birimo iby’imihanda n’ibindi bikorwa remezo byangirika ntibisanwe, inyubako zizamurwa ahagenewe kunyuzwa imihanda, abayobozi bakoresha imbaraga z’umurengera mu guhana no gukubita abaturage, gukwepa cyangwa kwanga kuvugisha itangazamakuru, n’ibindi.

Iyo ugeze mu nzu ugira ngo uri hanze kubera uburyo amabati asakaye iyi nzu yashaje

Uburiri, igikoni n’ububiko bw’ibikoresho byose biraturanye

Uruganiriro rw’inzu, hazwi nka ‘salon’ mu ndimi z’amahanga

Uko inzu imeze uturutse inyuma mu gikari cyayo

Bunani Felicien asohoka mu nzu ye

Eric Uwimbabazi June 4, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?