UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
Hashize 7 days
Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
Hashize 1 month
Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
Hashize 2 months
Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
Hashize 2 months
Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Soma Musanze : Ubusinzi intandaro yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • EnglishEnglish
Dukurikire
AmakuruPolitiki

Musanze : Ubusinzi intandaro yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 16/12/2020 saa 11:18 PM

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020, nibwo muri Sitade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze harimo abantu benshi baraye muri iyi Sitade nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo no kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro.

Ni nyuma yaho Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, isuzuma aho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Corona Virusi zigeze mu Rwanda, yemeza ko akarere ka Musanze by’umwihariko umuntu wese agomba kuba yageze iwe mu rugo bitarenze saa Moya z’ijoro, mu gihe ahandi hirya no hino mu gihugu ari saa tatu z’ijoro.

Bamwe mu baturage baraye muri Sitade Ubworoherane mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu bavuga ko ubusinzi aribwo bwabateye kutubahiriza amasaha ndetse basaba imbabazi bavuga ko batazongera gukerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko babonye isomo rikomeye.

Mutama Marcel umwe muri aba baturage ndetse binagaragara ko bitewe n’inzoga nta gapfukamunwa yari yambaye, abajijwe impamvu yamuteye kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda, yavuze ko yabitewe n’inzoga bigatuma amasaha amufata.

- Advertisement -

Yagize ati, “Hano muri sitade sinzi uburyo nahageze, gusa icyo nibuka nuko narimvuye mu rugo ngiye ku muhanda maze baramfata ariko nari nasomye agacupa kamwe gusa. Ndasaba imbabazi ko ntazongera ndetse nkibutsa n’abagenzi banjye kujya bubahiriza amasaha yashyizweho mu rwego two gukomeza kwirinda iki cyorezo.”

Ahishakiye Mubarak wo mu karere ka Burera, mu murenge wa Rugarama we avuga ko amasaha yo Gutaha yamufatiye mu nzira, akavuga ko atazabisubira kuko yabonye isomo.

Ati, “Twarimo dutaha twabuze imodoka ari saa moya n’iminota 15 maze baradufata twisanga hano muri sitade ariko ntibizasubira rwose. Ngiye kwigisha bagenzi banjye ko bagomba gushyiramo ingufu bakubahiriza amabwiriza.”

Nuwumuremyi Jeannine Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, mu butumwa yatanze ku kuba mu karere abereye umuyobozi hari abaturage bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, avuga ko iyi gahunda abaturage bagomba kuyigira iyabo kugira ngo iki cyorezo bazagitsinde.

Ati, “Twese hamwe dukomeze turwane uru rugamba, ariko ntidushobora kururwana tudatanze amakuru nyayo, harimo abenshi bari gufatirwa mu tubare basinze ibintu bitari byiza. Ndasaba abanyamusanze twese dufatanye maze tuzatsinde iki cyorezo.”

Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu Rwanda abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 bose ari 6,832 abamaze gukira ni 6,036 naho abakirwaye bakaba 739, mu gihe abamaze guhitanwa nacyo ari 57.

Eric Uwimbabazi December 16, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Enter Captcha Here : *

Reload Image

INKURU ZIHERUKA

  • Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza
  • Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR
  • Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe
  • Menya ‘Umuganura’ umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda
  • Musanze: Barasaba Leta gushakira Inzira amazi abangiririza Imyaka
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Politiki

Perezida Kagame yatangaje ko azongera Kwiyamamaza

Hashize 7 days
Politiki

Kigali: Leta yasobanuye impamvu Abayobozi b’Uturere 3 birukaniwe rimwe

Hashize 2 months
Amakuru

Musanze: Yaturikanywe na Grenade ahatakiriza Ubuzima

Hashize 3 months
ImiberehoPolitiki

Gakenke: Harifuzwa ko Icyari kugirwa Akarere cyabyazwa Umusaruro

Hashize 3 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?