Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Nkotsi, cyane cyane igice cyegereye ahasurwa na ba Mukerarugendo, barataka ibihombo.
Iki kibazo cyagaragajwe nyuma yaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB), cyateye imigano ku nkengero z’umuhanda unyuramo abasura pariki, nyuma imigano igakura ikarenga imbibi za RDB, ikerekeza mu mirima no mu ngo by’abaturage.
Buhanga Eco-Park, ni ahantu nyaburanga haherereye mu murenge wa Nkotsi, akagari ka Bikara, umudugudu wa Barizo, imbere y’ibiro by’Umurenge, mu ntera ya metero magana atatu (300M), uvuye ku muhanda wa kaburimbo.
Abaturage bangirijwe n’iyi migano, bavuga ko bazi akamaro ka pariki mu iterambere ry’igihugu, akaba ari na yo mpamvu birinda kwangiza ibikorwa bya yo, n’ubwo byo bibangiriza imirima n’amazu.
- Advertisement -
Namudari Joseph, umwe mu bagaragaje iki kibazo, aganira n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM yatubwiye ko bangirizwa n’imigano ikoresheje imizi yayo ndetse n’amababi.
Ati: “Iyi migano mureba, iratubangamiye cyane bitewe n’uburyo yangiza imirima yacu ikoresheje imizi yayo, ikanyunyuza ubutaka ndetse n’amababi atwikira ibihingwa byacu ntibibashe kwera, tukarumbya.”
Akomeza avuga ko hagiye haterwa umugano umwe umwe, none ngo yarakuze, yerekeza aho RDB itaguze.
Ati: “Iyi migano yarakuze cyane ku buryo igice kimwe cyakuze kerekeza mu muhanda, ikindi kigakura kerekeza mu mirima yacu kugeza nko muri metero mirongo ine(40M). Yarahangirije cyane nta kintu tugisarura.
Ndifuza ko ababishinzwe baza bakareba aho imigano yona tugahabwa ingurane, kuko kuyirimbura byo bitashoboka bitewe n’akamaro pariki ifitiye igihugu.”
Hategekimana Erneste, nawe ni umwe mu bangirijwe inzu n’imigano, uvuga ko hashize igihe kinini bangirizwa, ariko bakabura ubatabara.
Ati: “Hashije imyaka umunani(8) abakozi ba RDB badusuye, bahasanga iki kibazo, batubwira ko bazagaruka baje gusarura iyi migano, none twarategereje amaso yaheze mu kirere.
Ikimbabaza kurushaho, ni uko iyi migano yansanze hano ikaba iri kumfumurira inzu. Turifuza ko baza bakayisarura, cyangwa se baduhe ingurane bagure pariki, kuko turakomerewe cyane.”
Ramuli Janvier, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, avuga ko iki kibazo akizi, ndetse ko agiye gukorana na RDB bakagikemura.
Ati: “Iki kibazo kiri kuri site icungwa na RDB, tugiye gukorana, baze basure barebe uko ikibazo giteye. Imigano ni igihingwa gikura cyane, ibyo abaturage bavuga ni ukuri.
Tugiye gukora ubuvugizi, ishami rishinzwe gucunga ziriya site z’ubukerarugendo tuzane na bo, tubahuze n’abaturage, hanyuma ikibazo gisuzumwe, harebwe niba imigano yagabanywa, ikagezwa hahandi itatezaga ikibazo, cyangwa niba abaturage bahabwa ingurane hakaguka.”
Pariki zo mu Rwanda, zicungwa n’ikigo cy’ igihugu gishinzwe iterambere (RDB), kikaba gikangurira abantu bazituriye kwirinda kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima ruzibarizwamo, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no gukomeza gukurura ba Mukerarugendo.
Impungenge ni zose kubera imigano yakuze ikagera no mu ngo z’aba baturage
Ntibagihinga ngo beze, kubera imizi n’amababi by’imigano yasatiriye imirima yabo
Iyi migano, ikikije inzira inyurwamo na ba Mukerarugendo, muri Metero 300 uvuye kuri kaburimbo