Umubyeyi witwa Nyirabarisesera Gertulde ukomoka mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Bikara, umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, arasaba kurenganurwa ku bw’akarengane akomeje kugirirwa nyuma y’aho agonzwe kuwa 05 Ukuboza 2018, n’imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Voiture ifite Plaque RAB I63 P none kugeza na n’ubu akaba atarabona ubutabera.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda z’igicamunsi, imbere y’umurenge wa Nkotsi, mu karere ka Musanze, maze Nyirabarisesera arakomereka bikomeye.
Nyirabarisesera avuga ko nubwo birimo ubwiru bwinshi, iyi modoka ngo yarimo abagabo batatu, barimo uwitwa Nkurunziza Appolinaire ufite ID No 1196980043405164 na nimero ya telefoni igendanwa 0788567985.
Impanuka ngo ikimara kuba bamujyanye kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyakinama ari naho bamusize bakigendera.
- Advertisement -
Nk’uko bivugwa na bamwe mubabonye iyi mpanuka iba, harimo uwitwa Gafaranga Faustin ndetse n’umuyobozi w’umudugudu wa Kiruhura Maniraguha Elie, ngo imodoka Taxi Voiture ifite Plaque RAB 163 P niyo yari mu makosa.
Ibi kandi ni nabyo bishimangirwa na Nambajimanma Philomène Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bikara, wanashyize umukono ku nyandiko yo kuwa 10 Mutarama 2019 UMURENGEZI.COM ifitiye Kopi.
Mu kiganiro kirambuye UMURENGEZI.COM yagiranye na Nyirabarisesera Gertulde ubwo yamusangaga ku murenge wa Nkotsi kuwa 14 Nzeri 2020, yagaragaje agahinda yatewe no kudahabwa ubutabera.
Agira ati, “Nkimara kugongwa n’imodoka, najyanywe mu bitaro ntabizi kuko nahibonye mu gitondo ntazi uko nahageze, mbajije bambwira ko nagonzwe n’imodoka. Nkimara koroherwa nakurikiranye ikibazo cyanjye muri Polisi ariko na n’ubu ndacyirukanka. Ndasaba ko mwankorera ubuvugizi kuko nkomeje kurengana.”
Aha, niho Nyirabarisesera Gertulde yahereye agaragariza UMURENGEZI.COM zimwe mu nyandiko zagiye zandikwa asaba kurenganurwa ariko kugeza na n’ubu bakaba bakimusiragiza bamubwira ko imodoka yamugonze itazwi kandi Plaque yayo izwi ko ari RAB 163 P ndetse n’umwe mubari muri iyo modoka Nkurunziza Appolinaire akaba agaragara ariko ntabazwe uwo bari kumwe ari nawe wari utwaye iyo modoka.
Mu gushaka kumenya aho ukuri kuri, umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM yavuganye kuri Telefoni na Nkurunziza Appolinaire maze amusubiza agira ati, “Imodoka nari nyirimo koko ariko sinjye warutwaye ahubwo nanjye bari bantwaye, bampaye ubufasha (Lifuti) ariko simbazi n’aho imodoka iri ubu simpazi.”
Abunganizi mu mategeko ba Nyirabarisesera Gertulde babivugaho iki?
Me Uwingabiye Alice Marie France avuga yari asanzwe afasha Nyirabarisesera mu kibazo cye nk’umwunganizi mu mategeko, gusa ngo yamwandikiye amumenyesha ko atakiri mu rubanza rwe kuko ngo yahinduye imirimo, amusigira undi uzajya amufasha.
Ati, “Nagiranye amasezerano na Nyirabarisesera Gertulde yo kuwa 20 Werurwe 2019 yo kumukurukiranira ikibazo akazampemba 30%, ariko birangira mpinduye imirimo, gusa mufasha kumushakira undi wamufasha ariko dosiye ye yari ikiri mu bugenzacyaha. Sinzi aho igeze ubu, ahubwo mwabaza uwo wundi namurangiye.”
UMURENGEZI.COM yagerageje kuvugana na Me Gapasi Senzage umwunganizi mu by’amategeko wa kabiri Nyirabarisesera yarangiwe n’uwa mbere, maze avuga ko ikibazo cya Nyirabarisesera Gertulde kikirimo urujijo ariko ruterwa na zimwe mu nzego zakagombye kugikemura.
Ati, “Nagiye kuri Polisi kubaza uko dosiye ihagaze maze bansubiza ko hagitegerejwe ko imodoka yagonze Nyirabarisesera Gertulde, kuko ngo yaburiwe irengero ahubwo ko bayitegereje igihe izaba yaje mu igenzura rikorerwa ibinyabiziga(Contrôle Technique), birengagiza ko impanuka ikiba hakozwe ibisabwa byose iyo habaye impanuka , habazwa abari mu modoka , abatangabuhamya kwa OPJ Uwitije Iddy agakora n’inyandiko isaba muganga gupima Nyirabarisesera Gertulde yo kuwa 14 Ukuboza 2018.”
Haribazwa iki mu kibazo cya Nyirabarisesera Gertulde?
Abenshi mu batuye umurenge wa Nkotsi baribaza niba nta cyihishe inyuma y’ikibazo cya Nyirabarisesera Gertulde kuko hari abavuga ko yabuze kivugira cyane ko aho ageze hose bamuca amafaranga yo kumufasha kandi ari no mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, nk’uko Hanyurwabake Théoneste Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi yabyemeje mu cyemezo cyo kuwa 14 Nzeri 2020 UMURENGEZI ifitiye kopi.
Ikindi abandi bibaza ari benshi ni ikibura ngo Dosiye ya Nyirabarisesera Gertulde igezwe aho igomba kugezwa cyane ko imodoka yamugonze izwi.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa agira ati, “Habuze iki ngo Polisi ijye kubaza mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) amazina ya nyir’imodoka ko Plaque yayo izwi?”
Undi nawe waganiriye n’itangazamakuru agira ati, “Niba bifatwa nkaho iyo modoka itazwi, kuki Nyirabarisesera atakwishyurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwishyura ibyangijwe n’ibinyabiziga bitazwi (Fond de garantie Automobile)?”
Kuri ubu haribazwa uko bizagenda mu gihe iminsi ikomeje kugenda ivaho umwe, kandi amategeko yo agomba kubahirizwa. Hakibazwa niba bitazagera aho icyaha Nyirabarisesera Gertulde yakorewe gisaza akabihomberamo kandi amaze gutakaza byinshi yirukanka ngo abone ubutabera.
Anketi yakozwe ku igongwa rya Nyirabarisesera
Inyandiko isaba muganga gupima Nyirabarisesera Gertulde yakozwe na OPJ Iddy Uwitije
Icyemezo cya E.S wa Nkotsi cyemeza ko Nyirabarisesera ari mu cyiciro cya kabiri cy’Ubudehe
Ibaruwa Nyirabirisesera Gertulde yanditse asaba kurenganurwa