Umukozi ushinzwe ubutaka(Land Officer) mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, yasenyeye umuturage utishoboye, amuziza ko yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ategekwa kongera kumwubakira.
Nyirasafari Joselyne umubyeyi w’abana batanu, unabarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, yabwiye BTN TV ko yiyubakiye inzu nyuma y’uko yari amaze igihe we n’abana be batagira aho kurambika umusaya.
Avuga ko yaje gufata icyemezo cyo kwizigamira amafaranga akorera muri gahunda ya VUP(Vision Umurenge Program), nyuma aza kuyakoresha yiyubakira inzu, abifashijwemo n’abaturage n’inzego z’ibanze bamuhaye umuganda kugira ngo abone aho kurara.
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kwiyubakira, umuyobozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi, yaje kuza aramusenyera, amubwira ko yatanze ruswa ndetse nawe yari kuyimuha kugira ngo yubake.
- Advertisement -
Ati: “Hari umunsi mukuru aza na Dasso, ahageze atira abahinzi barimo guhinga isuka barayimwima, ariruka ajya ku murenge azana ipiki, ahingagura inzu avuga ngo abo wahaye ruswa nanjye wari kuyimpa, mubwira ko ntayo natanze kuko ntari kuyinona, bitewe n’uko nta bushobozi mfite, ko ahubwo nahawe imiganda, arayisenya aragenda.”
- Musanze : Aratabaza inzego zitandukanye nyuma y’imyaka isaga 10 asembera
- Musanze : Arasaba kurenganurwa nyuma yo Gusenyerwa Inzu n’ikorwa ry’Umuhanda Agasiragizwa
- Musanze : Bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa n’uwababikiraga amafaranga
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ahangayikishijwe n’uko adafite aho kurara, kuko uwamusenyeye atari yamwubakira, mu gihe mu nteko rusange y’abaturage yari yakoreshejwe n’Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, ubuyobozi bwamusabye kubaka ibyo yasenye.
Itangazamakuru ryahamagaye ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi kugira ngo agire icyo abivugaho, ariko ntiyagira icyo atangaza.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa Nkotsi, Kabera Canisius, nawe yemeje ko umukozi ushinzwe ubutaka muri uyu murenge yasabwe kubaka ibyo yasenye, gusa ngo yamubwiye ko nta mafaranga yari yabona ko ategereje umushahara w’Ukwezi kwa 10 kugira ngo ayubake.
Ati: “Twabashije gushyiraho umutekinisiye uzi iby’ubwubatsi, kugira ngo adukorere inyigo y’ibisabwa kugira ngo aho hantu hasanwe, inyigo twarayibonye usabwa kubikora yemeye ko azabikora kandi arimo gushakisha ubushobozi kugira ngo ikibazo agikemure.”
Abaturage bo muri aka gace bo bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo uyu muyobozi yubakire uyu muturage nk’uko yabitegetswe.
Gusa n’ubwo iki kibazo cyabayeho ubuyobozi bw’uyu Murenge wa Nkotsi, buvuga ko habaye irengayobora, buboneraho gusaba abaturage kwirinda kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.