Uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Gacaca Kanyarukato Augunstin yitabye Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, yiregura ku byaha aregwa byo gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta bubasha abifitiye, akanamufungira ahantu hatemewe.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri 2020. Uru rubanza nta bandi bantu bari barwitabiriye usibye uregwa mu mwambaro w’ikoti ry’umukara, ipantaro y’ibara rya kaki n’inkweto z’umukara, ndetse n’umwunganizi we mu by’amatekego n’abandi basanzwe bakora umurimo w’ubwunganizi bumvaga uko uru rubanza ruburanishwa.
Rwari urubanza ku bujurire bw’ubushinjacyaha, aho bagaragarije Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze ko batanyuzwe n’imyanzuro Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwafashe yo kohereza uru rubanza mu rukiko rw’ibanze, nyuma y’uko Kanyarukato yari yaburanye asaba ko ariho rwoherezwa.
Perezida w’iburanisha yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho, bagaragaza ko ibyo Kanyarukato yakoze nta bubasha yari abifitiye ndetse ko yabikoze mu buryo bunyuranye n’amategeko.
- Advertisement -
Ku ruhande rw’umwunganizi wa Kanyarukato, we avuga ko ibyo umukiriya we yakoze abyemererwa nk’umukozi wa Leta, ndetse anagaragaza ko batemeranya n’ubujurire bw’ubushinjacyaha kuko ibyo bahereyeho bajurira bitigeze bisuzumwa n’urukiko rwamuburanishaga ngo barebe niba bifite ishingiro, akibaza niba harabayeho kubyirengagiza cyangwa bakabyibagirwa.
Kanyarukato n’umwunganizi we basabye Urukiko gushishoza bagasuzuma iby’iki kirego bakareba ko ibyo Kanyarukato yakoze yari abifitiye ububasha nk’umukozi wa Leta, ntihabeho kuvangura cyangwa ngo bakore ibyo bise gutwerera ingingo amategeko adahari.
Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwo bwakomeje bushimangira ko ibyo Kanyarukato yakoze bigize icyaha, aho banagaragaje ko abafite ububasha nk’abakozi ba Leta bwo gufunga abantu, ari urwego rwa Polisi, urwa Gisirikare, urw’ubugenzacyaha RIB ndetse n’ubushinjacyaha.
Kanyarukato Augunstin yatawe muri yombi ku itariki ya 11 Mata 2020, azira gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akamufungira ahantu hatemewe n’amategeko bivugwa ko yamuzizaga ko nawe yubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa akajya yitaba ari hanze.
Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, rumaze kumva impande zombi, rwemeje ko bagiye kwicara bakabisesengura, umwanzuro uzavamo, ukazasomwa ku itariki ya 21 Nzeri 2020 saa munani z’amanywa.
Emmanuel Dushimiyimana