Mu kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Kabaya riherereye mu mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu Karereka Musanze, haravugwa ikibazo cya bamwe mu rubyiruko rwahinduye ubusitani bw’iki kigo, ikibuga cy’umupira w’amaguru.
Ni ikibazo cyakuruye impaka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nyakanga 2021, mu masaha ya saa tatu za mugitondo, gusa abaturiye iki kigo bemeza ko atari ubwa mbere babona uru rubyiruko ruhakinira umupira w’amaguru.
Ubwo umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM yahageraga, yahasanze urubyiruko rubarirwa hagatiya 20 na 30, bamwe bakina umupira w’amaguru, abandi bicaye begeranye,barenze ku mabwiriza amwe n’amwe yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
- Advertisement -
Ibi babikoze mu gihe imikino, imyidagaduro, ndetse n’amashuri byahagaritswe, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.
Rwarekeyaho Jean Damascene umuyobozi w’ikigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Kabaya, yabwiye umunyamakuru wa UMURENGEZI ko ikibazo bakimenye, bakanabirukana.
Agira ati, ”Nageze ku kigo mugitondo nsanga ushinzwe kurinda ishuri yabirukanye banga kugenda, cyakoze mpageze nababwiye barumva barahava, nyuma mbwira ushinzwe kurinda ishuri ko nibakomeza kuhakinira yongera akambwira, tukitabaza izindi nzego zisumbuye, tugafatanya gukemura iki kibazo.”
Urubyiruko ni bamwe mu Banyarwanda bashinjwa gukerensa icyorezo cya Covid-19, barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’ikicyorezo, mu gihe mu karere ka Musanze hashize iminsi imibare y’abandura Covid-19 yiyongera umunsi ku wundi.