Mu bice bitandukanye by’akarere ka Musanze, hagaragara abana bari mu mirimo itemewe irimo iy’ubwikorezi, ubucuruzi buciriritse, ndetse n’ubuhinzi. Benshi mu bana bajya muri iyi mirimo, bibaviramo gucikiriza amashuri bitewe no guha agaciro amafaranga make bakura muri ibyo bikorwa bakayarutisha ishuri.
Bamwe mu babyeyi, bahamya ko inkomoko y’uku kujya mu mirimo itemewe binabaviramo kuva mu ishuri imburagihe, ari uko imiryango bakomokamo iba ibayeho mu makimbirane no kudashyira hamwe, abandi bakemeza ko ubukene nabwo buza ku isonga.
Abaganiye n’itangazamakuru, bavuga ko iki kibazo kigenda gifata indi ntera, ibi bakabishingira ku ngero babona aho batuye. Bavuga ko ahanini inkomoko y’iki kibazo harimo ubukene, ariko na none hakabamo n’amakimbirane mu miryango, bituma abafite abana mu nshingano birengagiza ibyo babagomba.
Niyonkuru Alexandre (izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we), avuga ko n’ubwo uburezi bwegerejwe rubanda rugufi, hari ibyo umubyeyi agomba umwana byunganira ibyo ahabwa ku ishuri, ngo bikaba bigoye kuba umwana yajya kwiga mu gihe hari iby’ibanze agombwa n’umubyeyi bidahari.
- Advertisement -
Ati, “Uburyo bw’imibereho nibwo bushobora gutuma umwana areka ishuri. Umwana ashobora kujya ku ishuri kuko Leta hari ubufasha itanga, ariko ubu bufasha bugira aho bugarukira. Aha niho icyuho cy’umubyeyi utishoboye mu bijyanye no gutunga umwana kigaragarira. Umwana niba avuye ku ishuri, yagera mu rugo akabura icyo arya, ese ubwo urumva ejo yasubirayo? Byanze bikunze uyu mwana azahita yishyiramo igitekerezo cyo kwihigira ikimutunga.”
Akomeza avuga ko n’ubwo impamvu y’ukukene iza ku isonga mu gutuma abana bacikiriza amashuri bakajya mu mirimo itemewe, ngo indi mpamvu ikomeye ari iy’imibanire, aho usanga ababyeyi bahora mu makimbirane.
Ati, “Nanjye ari njyewe ntabwo Data na Mama baba baraye barwana ngo mu gitondo njye ku ishuri! Urasanga rero niba ababyeyi bafite amakimbirane, bizagira ingaruka ku mwana. Ni hahandi azarara adasinziriye kubera ko Se na Nyina baraye barwana.”
Nyiramahirwe Esperance nawe waganiye n’Itangazamakuru, avuga ko hari ababyeyi bafite ubushobozi buke bagira uruhare mu gutuma abana babo bata ishuri, aho babashyira mu mirimo itemewe kugira ngo bunganire umuryango.
Akomeza avuga ko uko iki kibazo gifata indi ntera, ari byo biri gutera ubwiyongere bw’abana basabiriza, inzererezi ndetse n’ubujura bwa hato na hato. Ati, “Abajura batobora amazu bariyongera, kandi urebye neza usanga ari ab’aho dutuye. Urugero ku byambayeho, nigeze kwamburwa n’itsinda ry’abasore kandi ubona bari mu mabyiruka, bantwaye telefone n’agakapu bariruka. Uko aba bana bagenda bakura, ni nako bakenera amafaranga menshi, kandi nta buryo bwo kuyakorera bafite. Kuyabura rero, nibyo bituma binjira mu ngeso mbi zitandukanye!“
Abana batunga agatoki ababyeyi nk’intandaro yo guta ishuri no kujya mu mirimo itemewe
Abana baganiriye na UMURENGEZI.COM bavuga ko guta ishuri kwabo kwakomotse ku kuba ba Se bafite abandi bagore, bigatuma batabona ibyo bakeneye, bagahamya ko babonye ibikoresho nkenerwa by’ishuri birimo Impuzankano (Uniformes) ndetse bakabona n’ibibatunga, bakomeza ishuri kandi bagatsinda.
Niyomuhoza Yvette ufite imyaka 13 y’amavuko wahagaritse ishuri ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, na murumuna we Uwayisaba Hereda bombi bavuka mu murenge wa Kimonyi, akagari ka Birira, twabasanze mu murenge wa Cyuve aho bagendaga bashakisha uwabaha akazi ko kubagara imbuga kugira ngo babone icyo barya.
Niyomuhoza Yvette yagize ati, “Twembi tuva inda imwe ariko ba Data baratandukanye. Impamvu navuye mu ishuri ni uko nabuze iniforume (Uniforme). Kubona icyo kurya nabyo biratugora. Iyo tugeze ahantu tubasaba kubaharurira imbuga, bakaduha amafaranga cyangwa ibiryo. Mama nta kazi agira ariko Papa we aracuruza, gusa kubera ko afite undi mugore ntabwo ajya agera iwacu. Mbonye Iniforume n’ibyo kurya nasubira ku ishuri.”
Uwayisaba Hereda we avuga ko Se yamuguriye imyenda y’ishuri ariko ko iyo atize azana na mukuru we mu mujyi kugira ngo abashe kubona amaronko. Ati, “Njye Papa yanguriye iniforume, ubu niga mu mwaka wa kabiri. Iyo tutize cyangwa ari konji nzana na mukuru wanjye tugashaka abo twakorera bakaduhemba. Nanjye Papa afite undi mugore, ariko haba igihe aje akarara iwacu!”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko iki kibazo cy’abana bata ishuri gihari kandi ko cyakajije umurego ubwo hadutakaga icyorezo cya COVID-19. Ubu buyobozi buburira abakoresha abana imirimo ivunanye, ko hari amande akakaye, bukanibutsa ababyeyi ko umwana atari uwo gutunga umuryango, ahubwo ko umwana afite uburenganzira bwo kurerwa no kwitabwaho.
Nuwumuremyi Jeannine uyobora aka karere, agira ati, “Nibyo koko iki kibazo twarakibonye, mu by’ukuri cyakajije umurengo aho tugiriye icyorezo cya COVID-19 cyatumye abana baguma mu rugo, batangira gukorera udufaranga duke. Ndagira ngo nibutse ababyeyi ko umwana atari uwo gutunga urugo! Umwana ni uwo kurerwa agakoreshwa imirimo ijyanye n’imyaka ye.
Nuwumuremyi Jeannine umuyobozi w’akarere ka Musanze
Uyu muyobozi akomeza avuga ko gahunda ya Leta ari uko umwana wese agomba kwiga, bityo ko nta muntu n’umwe ukwiriye kumuvutsa ayo mahirwe. Ashimira ababyeyi bakora uko bashoboye abana babo bagasubira ku ishuri, kuko ngo guta ishuri hari ubwo bituruka ku mwana ubwe.
Ati, ”Hari ubwo guta ishuri bidaturuka ku mubyeyi. Ndashimira ababyeyi bakoze uko bashoboye kugira ngo abana babo bige. Hari abazaga bakatwegera bati nyabuna nimudufashe abana bacu basubire ku ishuri. Nta mwana n’umwe ukwiriye kuvutswa kwiga, ni nayo mpamvu amashuri yegerejwe abana kugira ngo bagabanyirizwe ingendo.”
Asaba Abarezi ubufatanye mu gushishikariza abana kuguma mu ishuri. Ati, “Niba uri Umurezi ukaba ufite abana 20 mu ishuri, ejo hagasiba babiri, nk’umwarimu ukwiriye kugira uruhare mu kumenya aho abo bana bari. Mboneraho gushimira abarezi bakurikirana abana muri ubwo buryo, bakagira uruhare mu kugarura abataye ishuri.”
Ababyeyi barasabwa gushyira hamwe mu guha abana uburere no kubarinda imirimo itemewe
Umuyobozi w’akarere ka Musanze yemeza ko koko hari abava mu ishuri bakajya mu mirimo itemewe kubera amakimbirane ari mu miryango yabo, gusa agasanga batari ku kigero kiri hejuru, ari naho ahera asaba ababyeyi gushyira hamwe, kuko ari byo bizatuma bicara hamwe bagatekerereza abana babo.
Ati, “Nibyo koko hari abana babona imyiryango yabo idatekanye bagahitamo guhunga urugo mu rwego rwo kwishakira amahoro. Iyi niyo mpamvu dohora dusaba ababyeyi gushyira hamwe. Ufite amakimbirane ntiwatekerereza urugo, kandi kugira ngo umwana ajye kwiga bisaba ko ababyeyi bashira hamwe bakamutekerereza. Amakimbirane ayo ariyo yose yaba hagati y’abashakanye, turabasaba kuyacoca batayazanye mu bana, kuko ni ukwangiza ejo habo.”
Kuba hari abavuga ko impamvu y’uku kuva mu ishuri kw’abana bajya mu mirimo itemewe ari ubukene bugaragara mu miryango yabo bityo ntibabone ibikoresho nkenerwa, uyu muyobozi avuga ko kuba umwana yabuze ikayi cyangwa ikaramu bitagatumye ava mu ishuri burundu, kuko hari gahunda za Leta zifasha abana baturuka mu miryango ikennye.
Agira ati, “Uretse n’umwana, n’ababyeyi barafashwa! Hari abahabwa akazi, cyangwa abahabwa amafaranga y’ubufasha. Niba umubyeyi akennye kuburyo yabura ikayi y’umwana, ubwo bukene buba bugomba gusuzumwa agafashwa. Uko umubyeyi yaba akennye kose turafatanya, ariko umwana akajya ku ishuri, kuko amashuri nibo twayubakiye.
Mu by’ukuri mu ishuri umwana ahabonera uburere n’uburezi; igihe rero ibyo abibuze, ashobora gutana akajya muri iyo mico mibi nk’ubujura n’ibindi bikorwa bibi. Hari abavuga ngo n’utarize yakora! Nibyo birashoboka, ariko ku ishuri tuhakura ubumenyi butari bwa bundi bwo mu bitabo gusa, kuko tuhakura n’ubundi bw’uko twakwitwara mu bandi, kumenya uko twitwara mu bibazo duhura nabyo, n’ibindi.’’
Akomeza avuga ko ingamba bafite nk’akarere ari nyinshi cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, akongeraho ko nyuma y’izi ngamba, hari n’ibihano bireba ababyeyi batererana abana babo.
Ati,“ Iyo umwana agiye kuba inzererezi, aba ashobora kwandura iki cyorezo mu buryo bworoshye. Hari ibihano rero ku babyeyi batarera abana babo uko bikwiye! Birumvikana ko ibi bihano biza nyuma yo kwigishwa. Hari inshingano umubyeyi afite ku mwana, iyo zitubahirijwe abana baratana. Uko umujyi ugenda waguka, hari abaza kuwushakiramo ubuzima; iyo byanze niho usanga tugenda duhura n’ibyo bibazo. Ariko turi gukorana n’inzego zitandukanye abigishwa bakigishwa, yewe n’abakoze ibyaha bagahanwa.”
Nubwo nta mibare ifatika y’abana bari mu mirimo itemewe aka karere karashyira ahagaragara, imwe mu mirimo aba bana bagaragaramo ni iy’ubucuruzi bw’ibisheke bacuruza babivanye mu karere ka Gakenke, ubwikorezi bw’amabuye n’amatafari, hakaba n’abagenda basabiriza mu mujyi rwagwati no mu ngo ziri mu nkengero zawo, ndetse n’inzererezi abenshi bakunze kwita Marine.
Abana bata ishuri bakora imirimo itandukanye irimo n’ubucuruzi bw’ibisheke