Abaturage baturiye ndetse n’abakorera iruhande rw’Uruganda rutunganya rukanakora Ibihumyo ruzwi ku izina rya ‘Kigali Farms’ ruherereye mu murenge wa Gacaca, mu karere ka Musanze, bavuga ko bafite impungenge z’umunuko ukabije uturuka ku ifumbire y’urwo ruganda.
Ibi, bitangajwe nyuma y’aho umunuko ukabije uturuka ku bisigazwa by’Uruganda ndetse n’ikorwa ry’ifumbire ubasanga mu ngo zabo, bakagira impungenge ku ndwara ziterwa n’umwanda bakeka ko zishobora kubibasira biturutse ku bikorwa by’uru ruganda.
Ahishakiye umwe muri aba baturage agira ati, “Tubangamiwe n’umunuko ndetse n’imibu bituruka mu bizenga by’amazi akoreshwa mu gukora ifumbire. Iyo umuntu atuze umubi(kwijuta) hazamuka umunuko! n’iyo ngiye kwa muganga bakansangamo Malariya mpita nkubita agatima ku bizenga by’amazi biri mu ruganda nkeka ko ariho imibu iyikwirakwiza yororokera.”
Ntihuga Oscar, Umuyobozi w’uru ruganda avuga ko iki kibazo bakizi, ndetse ko bagiye kugishakira igisubizo kirambye. Ati, “Tugiye gushaka igisubizo haterwa indabo ziyungurura umwuka nk’Imigano ndetse dushake uko twakwimura aba baturage aho bishoboka.”
- Advertisement -
Rucyahana Mpuhwe Andrew umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko bari gusuzumana ubushishozi iki kibazo ngo barebe ko imyuka ituruka mu ruganda koko niba igira ingaruka ku baturage ndetse niba amasezerano yasinywe n’uru ruganda yubahirizwa.
Agira ati, “Turimo gusuzumana ubushishozi ngo turebe niba amasezerano uruganda rwa Kigali Farms yagiranye na RDB ndetse na REMA yubahirizwa uko bikwiye.”
Uruganda rwa Kigali farms rukora rukanahinga imigina y’Ibihumyo bigurishwa ku masoko yo mu Rwanda no mu mahanga, rwatangiye gukorera mu Rwanda guhera muri 2010, rukaba rufite amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu.