UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Barasaba gusubizwa isambu yabo yagurishijwe mu buryo bw’amanyanga
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imibereho

Musanze : Barasaba gusubizwa isambu yabo yagurishijwe mu buryo bw’amanyanga

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 26/03/2021 saa 4:12 PM

Abagize umuryango wa Nyakwigendera Ndangamira Enos, bakomeje gusaba inzego zibishinzwe ko zabahesha isambu yabo yigaruriwe n’abandi bikarangira banayigurishije mu buryo bw’amanyanga kubera ko bahawe ibyangombwa by’ubutaka bya burundu mu nzira zitazwi.

Ubu butaka buri mu makimbirane bivugwa ko ari ubw’umuryango wa Nyakwigendera Ndangamira Enos buherereye mu mudugudu wa Muhe, akagari ka Cyivugiza, umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze.

Aya makimbirane yakomotse ku ntambara y’abacengezi, aho abaturage bakuwe mu gace abacengezi barimo, kugira ngo batuzwe mu mudugudu, ari nabyo byatumye umubyeyi witwa Nyirafishi atuzwa mu butaka bwa Ndangamira, ariko asabwa kumuha ingurane cyangwa se kumugerera, bikarangira bidakozwe kugeza ubwo bombi bitabye Imana, ubutaka bugasigara mu maboko y’umwana we witwa Nsanzamahoro Mupenzi wahise abugurisha, nta n’ingurane yabwo atanze.

UMURENGEZI.COM uvugana na bamwe mu baturage bagize uyu muryango wa Ndangamira, bawutangarije ko igihe cy’abacengezi, ubuyobozi bwasabye ko abaturage begerana bagatura mu midugudu, ariko bigasaba ko uhawe ikibanza mu mudugudu aguranira(agerera) ukimuhaye, gusa ngo bamwe barabikoze abandi bishyirira agati mu ryinyo, ari nabyo byabaye ku isambu ya Ndangamira Enos.

- Advertisement -

Nkurunziza Eric umwe mu bagize uyu umuryango, agira ati, “Muri kiriya gihe, abaturage basabwe kuva mu byabo cyane cyane abari batuye bonyine, kugira ngo abashinzwe umutekano bawucunge nta kibazo bahuye nacyo mu rwego rwo kutivanga n’abacengezi, Leta itegeka ko abo baturage bashyirwa mu midugudu.

Kubera ko muri uko gushyirwa mu midugudu, abaturage bose nta masambu bari bahafite, byasabye ko buri muturage ajya aho bamupimiye ikibanza, ariko haba atari mu isambu ye, agasabwa kugerera nyir’ubutaka agiye guturamo(Ingurane). Ni muri urwo rwego umukecuru Nyirafishi yatujwe mu isambu.”

Akomeza agira ati, “Kuva yabutuzwamo kugeza muri 2005 ubwo yitabaga Imana ataraduha ingurane na shitingi yabagamo igakurwamo, ariko tutazi neza umuryango yakomokagamo. Bityo ubutaka buba butangiye kujya mu makimbirane kugeza na n’ubu.”

Nkurunziza asaba Leta kubarenganura bagasubizwa isambu yabo, kuko batigeze banabaha ingurane yabwo.

Ati, “ Turasaba ko icyangombwa cy’ubutaka cyahawe Byiringiro Jonas waguze buriya butuka cyateshwa agaciro tukabusubizwa, kuko icyari kigamijwe cyo kubutuzamo Nyirafishi kitakozwe, ahubwo hakaza kugurishwa mu buryo butazwi, cyane ko nta n’ingurane yabwo twabonye kandi n’uwagombaga kutuguranira akaba yaritabye Imana.”

Ibi kandi nibyo bigarukwaho na Nsengiyumva Evariste uhagarariye umuryango wa Ndangamira Enos, nawe uhamya ko nta ngurane bigeze bahabwa.

Ati, “Nibyo koko umuryango wacu wari watanze ikibanza kuri Nyirafishi ngo ature kandi agomba kuduha ingurane. Hagati aho, ntiyubatse ndetse nta nubwo yaduhaye ingurane. Yitabye Imana nta kirakorwa, niyo mpamvu dusaba ko twasubizwa isambu yacu kuko Nyirafishi akimara kwitaba Imana twabigaragarije ubuyobozi, ubwo butaka bushyirwa mu buri mu makimbirane nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye zanditswe n’ubuyobozi bushinganisha amasambu ataratangiwe ingurane, kubera uburiganya bwari butangiye kuyagaragaramo.”

Imwe mu nyandiko zanditswe n’ubuyobozi hashinganishwa ubutaka buri mu makimbirane

Mu gushaka kumenya neza no kugaragaza uwo isambu ibaruyeho, UMURENGEZI.COM wegereye bamwe mu bashyirwa mu majwi n’uyu muryango, maze bawugaragariza ko ubu butaka bufite No UPI 4/03/12/01/170 ari ubwabo kandi banabufitiye icyangombwa cya burundu kibabaruyeho.

Byiringiro Jonas waguze ndetse unabaruye kuri iki cyangombwa cy’ubutaka,  agira ati, “Njyewe naraguze nta kindi mumbaza, ahubwo mwabibaza uwangurishije ariwe Nsanzamahoro Mpenzi.”

Icyangombwa cy’ubutaka cya burundu  kibaruye kuri Byirindiro na Madamu we

Nsanzamahoro Mpenzi umuhungu wa Nyirafishi wasigaranye ubu butaka akaba ari nawe ubugurisha, avuga ko ntacyo yabivugaho, ngo kuko afite aho azabivugira. Ati, “Ntacyo mvuga, ahubwo ibyo nzavuga nzabivugira mu Rukiko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme, avuga ko iki kibazo yasanze kirenze ubushobozi bw’umurenge kubera ko ubutaka bufite ububaruweho, bityo akagira inama abarega ko bagana inkiko, we akazongera kubigaragaramo arangiza urubanza, ashingiye ku byemezo by’urukiko.

Ati, “Byiringiro Jonas afite icyemezo cya burundu cy’ubutaka, kandi akavuga ko yaguze na Nsanzamahoro Mpenzi mu gihe Nsengiyumva Evariste uhagarariye umuryango wa Ndangamira Enos nta cyangombwa agira. Nabagira inama yo kujya mu rukiko, njye nkazagaruka nje kurangiza urubanza no gushyira ibyemezo by’inkiko mu bikorwa.”

Itegeko ngenga No 08 / 2005 ryo kuwa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 2, agace kayo ka 25, ivuga ko utunganye ibintu uburiganya ari utunze ibintu by’abandi atabifitiye uburenganzira, yaba yarabyigabije nta cyemezo kibimuhera uburenganzira, yaba se yarakoresheje uburiganya kugira ngo ahabwe icyo cyemezo.

Ni mu gihe ingingo yaryo ya 56 ivuga ibyerekeranye n’uburenganzira n’inshingano by’abafite uburenganzira ku butaka. Igira iti, “Haseguriwe ibiteganywa n’amategeko agenga kwimura abantu kubera inyungu rusange, Leta yishingira ko nyir’ubutaka abutunga mu mudendezo kandi ikamurinda kubwamburwa ku maherere, bwaba bwose cyangwa igice cyabwo.”

 

Eric Uwimbabazi March 26, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Imibereho

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima Idini ryabafashije kugira isuku

Hashize 1 year
ImiberehoUbuzima

Gisagara: “Nta muturage n’umwe ukirwaye amavunja” – Vice Mayor

Hashize 1 year
Imibereho

Musanze: Arashakishwa nyuma yo gusambura inzu abamo

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?