Abaturage bo mu murenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze bari mu gahinda nyuma y’uko uwababikiraga amafaranga witwa Nyiramvukiyehe Marie Josee yayatorokanye bageze ku munsi wo kugabana, bakaba basaba ubuyobozi ko bwabafasha mu kubona uyu mugore, dore ko kuri ubu batazi aho aherereye.
Ku itariki ya 15 Nyakanga 2021, ari nawo wari umunsi wo kugabana, nibwo aba baturage bamenye amakuru y’uko uyu Nyiramvukiyehe Marie Josee yatorokanye amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi Magana inani (4,800,000frw), bayahawe n’umukozi w’Umurenge SACCO-Cyuve wababwiye ko uyu mugore yamaze kubikuza ndetse anababwira uriya mubare w’amafaranga.
Nyirabazaza Agnes umwe mu babaga muri iri tsinda, avuga ko ryari rimaze imyaka umunani, ariko bakaba baragabanaga buri kwezi kuko bizigamaga buri munsi bijyanye n’ubushobozi bw’umuntu.
Agira ati, “Mu myaka 8 nta kibazo twari twarigeze tugirana, wagiraga ikibazo ukamubwira akaguha ayo ugejejemo. Buri tariki ya 15 mu gitondo kare yazindukiraga kuri SACCO kubera ko aribwo twafataga amafaranga. Kuri iyi tariki rero, nabajije abana be, bambwira ko yagiye muri SACCO. Twakomeje kumutegereza tumubuze twoherezayo abantu, bababwira ko yavuyemo saa mbiri za mugitondo, kandi yamaze kubikuza.”
- Advertisement -
Akomeza avuga ko umugabo w’uyu mugore ashobora kuba azi makuru, ari naho ahera asaba ubuyobozi ko bwakwifashisha uyu mugabo akababwira aho umugore we ari.
Ati, “Impamvu tuvuga ko umugabo we abifitemo uruhare, abana baje nijoro batubwira ko nyina yagiye iwabo i Kayove kuko se arembye, ariko turabizi ko iwabo atakandagirayo! Iyi niyo mpamvu dusaba ubuyobozi kudushakira umugabo we akatubwira aho umugore ari cyangwa bakaba batanga amafoto ye ahantu hose kugira ngo aboneke natwe twishyurwe.”
Nyirabazaza Agnes, umwe mu batorokaniwe amafaranga
Twahirwa Michael watangaga ibihumbi birindwi (7,000Frw) buri munsi, avuga ko uyu mugore yamutwariye asaga ibihumbi 200. Ngo yasanze abandi bamaze igihe kinini muri iri tsinda, nawe arigirira icyizere niko gutangira kuribitsamo.
Ati, “Tukimara kumenya ko yabikuje, twaramuhamagaraga telefone ye ntayifate, biza kurangira ayikuyeho. Urabona amafaranga ayatwaye tugeze muri guma mu rugo, turasaba ubuyobozi ko bwadufasha kumushaka, byanaba ngombwa tugateza ibye tukishyurwa.”
Mvukiyehe Telesphore umugabo wa Nyiramvukiyehe, avuga ko nawe yatashye agasanga umugore we adahari, akemeza ko nta kibazo bari bafitanye cyari gutuma atorokana amafaranga y’abandi.
Agira ati, “Umugore wanjye muheruka kuwa kane mu gitondo, nimugoroba naratashye nsanga ntawe. Njye nabwiye abayobozi n’abo babanaga mu itsinda ko bashaka umujura, kandi nanjye mubonye namwifatira. Nta kibazo twari dufitanye. Yagiye atwaye umwana yari ahetse, mbonye ko 3 asize ntashobora kubahahira, babiri mbohereza mu cyaro nsigarana umwe.”
- Musanze : Barasaba gusubizwa isambu yabo yagurishijwe mu buryo bw’amanyanga
- Musanze : Bahangayikishijwe n’ibisambo bibapfumuriraho amazu mu ijoro
Yakomeje avuga ko umunsi bamufashe agomba kubyirengera akishyura aya mafaranga, kuko ngo nta makuru yayo afite, dore ko ngo kuva yajya muri iri tsinda nta kintu arafasha umuryango. Ati, “Umuntu azira icyo yakoze! Nibamufata azabyibarizwe ayatange! Izo miliyoni 4,8 muri kuvuga, nzi ko zihari nanjye sinaba nkiri hano. Mbivugiye imbere yawe, umuntu azira icyo yakoze!”
Aba baturage babaga muri iri tsinda, bavuga ko hari mugenzi wabo waguye muri Koma agahita yitaba Imana, nyuma yo kumva iyi nkuru y’uko Marie Jose bari inshuti magara yatorokanye amafaranga y’ishyirahamwe; dore ko ngo uyu yari yamwizeye nk’inshuti akamuha ay’irindi tsinda yayoboraga ngo amubikirize bikarangira nayo ayatorokanye.
Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, avuga ko iki kibazo batari bakakimenye, ariko ko ubwo bkimenye, bagiye gufatanya na RIB ndetse na Polisi mu gushaka uyu mugore.
Agira ati, “Abaturage batubwiye ko hari ikimina bashyiragamo amafaranga, hanyuma ngo umubitsi wabo yacunze amaze kugwira arayaterura arigendera. Ubu rero icyo tugiye gukora, ni ugufatanya na Polisi ndetse na RIB kugira ngo dushake uyu wayatorokanye nakwita nka comptable(Umubitsi) wabo, turebe ko yafatwa.”
Uyu muyobozi kandi yijeje aba baturage ko amafaranga yabo azagaruzwa .Ati, “Njyewe icyizere nakibaha. Impamvu ni uko uwayatorokanye yari asanzwe atuye inaha. Asize umugabo yewe n’abana, asize imitungo kuko yari afite inzu atuyemo ye bwite; naramuka abonetse icyizere ko bazishyurwa kirahari na cyane ko muri iki gihugu ntaho umuntu yahungira ngo agende abure burundu.”
Bisengimana Janvier Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve
Bwana Bisengimana kandi yanaboneyeho kwibutsa abaturage bajya muri ibi bimina, ko icyizere kiraza amasinde, bityo ko badakwiye kubakira itsinda ryose ku muntu umwe, yewe ngo n’igihe bashyizeho abarenze umwe bakagira n’uburyo bwo kugenzura uko amafaranga yabo abitswe.
Si ubwa mbere humvikana ikibazo nk’iki cy’amatsinda y’ubwizigame atazwi mu nzego z’ibanze, ariko akamenyekana mu gihe habaye ibibazo nk’ibi by’ubwambuzi. Aha, akaba ari naho ubuyobozi buhera busaba abaturage kugira amatsinda azwi kandi yanditse, kugira ngo igihe habaye ikibazo nk’iki gikemurwe mu buryo bworoshye bidasabye kujya mu nkiko.
Abambuwe amafaranga yabo bavuga ko ubuzima bwa ‘Guma mu rugo’ butaboroheye nyuma yo gutorokana amafaranga yabo