Abaturage bo mu karere ka Musanze, bavuga ko bahangayikishijwe n’Ubujura bwiganjemo ubwibisha intwaro gakondo nk’ imihoro, amatindo, inyundo n’ibyuma, kuko ngo bibatera kurara rwantambi (badasinziye), bakeka ko babapfumuriraho amazu yabo mu ijoro baryamye.
Aba baturage, bavuga ko ikibazo cy’abajura kibahangayikishije cyane, kuko ngo badashobora kuryama ngo basinzire bitewe no guhora bikanga aba bajura.
Umubyeyi Solange umwe muri aba baturage utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa UMURENGEZI.COM yagize ati, “Aha ntuye bahora baza kuntoboreraho inzu, kuko bamaze kumfumurira inzu inshuro eshanu. Mu by’ukuri ntitwumva uburyo iyo hafashwe ibisambo bigezwa mu maboko y’abashinzwe kubikurikirana bagahita babirekura bidahaniwe amakosa bakoze.”
Ibi kandi nibyo bigarukwaho n’undi muturage utuye kagari ka Ruhengeri utifuje ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, uvuga ko yatoboreweho inzu iminsi ibiri yikurikiranya.
- Advertisement -
Ati, ‘‘Abari baje kunyiba narabamenye ku bufatanye n’inzego z’ibanze bashyikirizwa ubuyobozi, ariko ntacyo bwigeze bubikoraho. Iyo hafashwe ibisambo bigashyikirizwa abagakwiye kubikanira urubikwiriye, babarekura nta gihano bahawe cyangwa ngo basubize ibyo bibye.’’
Yatewe ubugira kabiri mu minsi ibiri yikurikiranya
Dusengimana Innocent nawe wigeze gupfumurirwa inzu, agira ati, “Mu minsi ishize natewe n’abajura nijoro bapfumura inzu yanjye y’amatungo, maze nibwa ihene eshanu n’intama imwe. Dutungurwa no kwakwa amafaranga y’umutekano, ariko nyamara tukibwa umupfiririzo(ubudasiba), n’ibisambo byafatwa bikarekurwa nta gikozwe. Turifuza ko iki kibazo gihagurukirwa kuko abajura baratuzengereje.”
Dusengimana Innocent wibwe ihene n’intama
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye UMURENGEZI.COM ko ikibazo cy’abajura mu karere ka Musanze kizwi, ko ndetse hahora hakorwa operasiyo (Operation) yo gufata ibisambo bigashikirizwa inzego z’umutekano ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe.
Abajijwe ku kuba ibisambo bifatwa bigashyikirizwa RIB ariko bikarekurwa bidakurikiranwe ngo binarihe ibyo biba byibye, uyu muyobozi yasubije ko biterwa n’abaturage bibwe, kuko ngo bamara kubashyikiriza Ubugenzacyaha bagaterera iyo, kandi bagakwiye gukomeza kubakurikirana mpaka baryojwe ibyo bakoze.
Ati, “Kubafata ni kimwe, no kubakurikirana ni ikindi. Ikibazo kiba kiri hagati y’igisambo n’uwibwe. Mu gihe umuturage wibwe adakurikiranye igisambo cyamwibye kirarekurwa, kuko dosiye iba iri mu bugenzacyaha ibura gikurikirana, n’abashinzwe gufasha uwo muturage bakabura uwo bafasha. Turasaba abaturage ko bajya bakurikirana ababibye nyuma yo gushyikirizwa inzego bireba, kugira ngo barihwe ibyabo byangijwe n’ababibye bahanwe, bityo bibere n’abandi urugero.’’
Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’akarere ka Musanze
Ubujura bugaragara cyane mu karere ka Musanze, ni ubwo gupfumura amazu nijoro bakiba ibiyarimo, ndetse n’ubuzwi ku izina ryo ‘Gutera catch’, aho umuntu aba agenda akumva insoresore atazi aho ziturutse ziramufashe, zikamwambura ibyo afite, yagira amahirwe ntizimukomeretse cyangwa ngo zimwambure ubuzima, ibi bigakorwa hifashishijwe imihoro, ibyuma, amatindo n’ibindi bishobora gukomeretsa ugerageje kubarwanya.
Hamwe mu hatobowe n’abasambo mu mudugudu wa Susa, bagateshwa na nyir’urugo saa 01h20 z’ijoro